Mu Murenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi, ubuzima bwahindutse cyane kuva igihe ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro n’ubuhigi mu ishyamba rya Nyungwe byahagaritswe.
Abaturage bavuga ko ibyo bikorwa ari byo bari bibatunze, none ubu bamwe barya rimwe ku munsi, abandi basuhukiye ahandi gushakisha imibereho, bituma ingo zimwe zisigara zitarimo abagabo.
Mu gihe cy’imyaka myinshi, Bweyeye yari isoko y’ubucukuzi butemewe bwa zahabu n’ubuhigi muri Nyungwe, aho abaturage bamwe babifataga nk’akazi kabatunze. Ariko igihe Leta yahagarikaga ibyo bikorwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije, byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abahatuye.
Mugarura Celestin, utuye mu Kagari ka Kiyabo, avuga ko ubu babayeho mu buzima bw’inzara n’ubukene bukabije.
Ati: “Urumva rero tubayeho mu bibazo by’ubukene, nta hantu umuntu akimba akazahabu, ni ukubaho ku mahombokombo nta kigenda.”
Ubu bushomeri n’ubukene bwatumye bamwe mu bagabo bo muri Bweyeye bafata icyemezo cyo kwimuka bajya gushaka imirimo mu bindi bice by’igihugu, cyane cyane mu kibaya cya Bugarama aho ubuhinzi bukorwa ku bwinshi. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku mibanire n’ubuzima bw’imiryango basize inyuma.
Hagenimana Vestine, umwe mu baturage baho, agira ati: “Abenshi ubu baragiye nk’abagabo ino mu Bweyeye ntiwababona bitewe n’uko nta kazi gahari… Ingo ntabwo zirimo abagabo nanjye ubu nta mugabo mfite.”
Abasigaye mu Murenge wa Bweyeye bavuga ko ubuzima bwabo bushingiye cyane ku mirimo yo guhingira abandi kugira ngo babone icyo kurya. Kamahari Joseph asobanura uko bahangayikishijwe no kubona ifunguro rimwe ku munsi.
Ati: “Bimeze nabi pe, Bweyeye nta kazi gahari… Mperuka kurya ejo ariko wenda umugore yajyiye guhingira umuntu aramuha ayo kugura ibiro bibiri by’ubugari.”
Kuri Mugarura Celestin, inzara n’ishavu byabaye inshuti z’ubuzima bwa buri munsi. Ati: “Nanjye ubu kuva mu gitondo nta kintu ndatamira kandi niriwe mpinga… ariko ndihangana kubera abana.”
Nubwo abaturage bagaragaza ko ubuzima bwahindutse ku buryo bugaragara, ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweyeye buravuga ko hari icyizere gishingiye ku mpinduka nziza zagiye zigaragara mu myaka ya vuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu, avuga ko abaturage batangiye kwimenyereza ubuhinzi n’ubworozi aho kubaho bishingikirije ku bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Ati: “Abaturage ba Bweyeye babayeho kimwe n’abandi Banyarwanda bose… Mbere Bweyeye ntabwo bahingaga ariko uyu munsi basigaye bahinga.”
Yongeraho ko n’ubwo imipaka ifunga ikanafungura bigira uruhare ku mibereho yabo, hari icyizere ko umusaruro w’ubuhinzi uzagenda wiyongera bityo inzara ikagabanuka.
Mu gihe bamwe bagikomeje guhangana n’ubukene bukabije n’inzara, hari icyizere gituruka ku mpinduka ziza buhoro buhoro binyuze mu buhinzi n’ubworozi. Ariko icyo abaturage bifuza kurusha ibindi ni amahirwe y’akazi ahamye, andi mahugurwa n’inkunga zabafasha kuva mu bukene, kugira ngo ubuzima bwa Bweyeye budasigara inyuma mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.



