Umudepite w’Umunyamerika w’Umurepubulikani, Ronny Jackson, aherutse gusura Kinshasa na Kigali mu ruzinduko rwihariye.
Nyuma y’uru ruzinduko, yatangaje ko atizera ubushobozi bwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwo kugenzura uburasirazuba bw’igihugu.
Yagaragaje ko niba ikibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kidakemuwe, umutekano uzakomeza guhungabana.
Ibi yabivugiye mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri ushize, aho yatanze raporo ku ruzinduko rwe.
Yagize ati: “Nizera rwose ko guverinoma i Kinshasa nta buryo ifite bwo kugenzura aka karere muri iki gihe. Ntabwo ifite amikoro cyangwa ubushobozi bwo kugira uruhare rwose ku bibera aho.”
Yongeyeho ati: “Turabizi ko Uganda ikura amabuye y’agaciro aho. U Rwanda narwo rurabikora. U Burundi na bwo. Umuntu wese arabikora, kandi nta kintu na kimwe gishobora kubahagarika.”
Ronny Jackson yagaragaje ko ikibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ari kimwe mu bikomeza guteza amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko aba baturage bakomeje kwimwa uburenganzira nk’abaturage ba Congo, kandi ko amateka y’aka karere agaragaza ko mbere y’uko imipaka igabanywa, hari igice cyari cyarabarizwaga mu Rwanda.
Yagize ati: “Murabizi, kiriya cyari igice cy’u Rwanda, ariko nakubwira ko igice kinini cya Uganda nacyo cyari u Rwanda. Nyuma yo kugabanya imipaka, ubu ni Uganda, abo bantu bahise bihuza kandi bafatwa nk’abenegihugu ba Uganda. Ariko ibi ntibyabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ndatekereza ko ari kimwe mu bibazo bikomeye.”
Ku bijyanye n’ubukungu, Ronny Jackson yagaragaje ko nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite umutungo kamere ubarirwa muri tiliyari z’amadorari, atizera ko iki gihugu kizagera ku bukire gikwiye kugeraho mu gihe hakiri ibibazo bikomeye bikibangamiye iterambere ryacyo.
Yagize ati: “Ndakeka ko uburasirazuba bwa Congo bukwiye kuba ahantu umuntu wese yagira inyungu mu ituze, umutekano, n’ubushobozi bwo gukoresha uwo mutungo mu buryo bukwiye.”
Yakomeje agira ati: “Ndavuga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndavuga u Burundi, ndavuga Uganda n’u Rwanda. Twese turabizi ko uburasirazuba bwa Congo ari ahantu hadafite ubuyobozi, kandi nizera ko Guverinoma ya Kinshasa idafite ubushobozi bwo kuhagenzura.”
Yagaragaje kandi ikibazo gikomeye cya ruswa cyamunze abayobozi ba Congo, aho bamwe bashyira imbere inyungu zabo bwite kurusha iz’igihugu.
Yatanze urugero rw’ikigo cy’Abasuwisi cyahuye n’akaga muri Congo, aho cyishyujwe miliyari 80 z’amadorari y’imisoro, mu gihe nyamara cyari gifite umutungo ungana na miliyari 18 z’amadorari.
Yagize ati: “Ruswa iri ahantu hose, ku buryo utakwizera ko wahashora imari ngo uzarenganurwe mu gihe uhuye n’ikibazo.”
Ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda, Ronny Jackson yashimangiye ko iki gihugu gifite impamvu ifatika yo kugirira impungenge umutekano wacyo, cyane cyane kubera umutwe wa FDLR.
Yagaragaje ko ibikorwa by’iterabwoba bikomeje gukorwa ku mipaka y’u Rwanda na Congo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu, cyane cyane mu rwego rw’ubukerarugendo.
Yagize ati: “U Rwanda rufite impamvu yo kugira impungenge ku mutekano warwo, cyane cyane ko ibisasu bikomeje kugwa ku butaka bwarwo bishobora guhungabanya ubukungu, cyane cyane ubukerarugendo.”
Raporo ya Ronny Jackson ikomeje gukurura impaka, aho bamwe bayibonamo igitekerezo gifite ishingiro ku kibazo cy’uburasirazuba bwa Congo, mu gihe abandi bayifata nk’ijonjora rya politiki ry’uburyo Amerika ibona ikibazo cy’aka karere.
Yagaragaje kandi ko aka karere kagomba kubyazwa umusaruro mu mucyo, aho ibihugu by’akarere byose bikwiye kubona inyungu mu mutungo wa Congo mu buryo buboneye.
Ati: “Aka gakwiye kuba akarere gafitiye inyungu buri wese kandi buri wese afite impamvu y’uko hariya hatekana kandi ndakeka, sinzi igisubizo kuri ibi neza, ariko ndatekereza ibihugu by’ibituranyi nabyo bigomba kubona inyungu ku mabuye y’agaciro yo mu burasirazuba bwa Congo.”
“Baba bafite ubushobozi bwo gushongesha amabuye agashongesherezwayo cyangwa ahandi, ndavuga hari ubushobozi bwo gushongesha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , hari ubushobozi bwo gushongesha mu Rwanda, buri wese afite ubushobozi bwo gukorera amafaranga mu bibera hariya kandi ndakeka ko buri wese afite inyungu ahantu hatekanye.”
Yagaragaje ko kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibashe kugera ku bukungu bwayo bwifuzwa, hakenewe imikorere iboneye, guhashya ruswa, no gutuma umutungo kamere w’igihugu ubasha guteza imbere abaturage bose aho kugirira akamaro abantu bake bafite ububasha muri politiki.
Muri rusange, ibyagaragajwe na Ronny Jackson bishimangira ko hakiri inzira ndende kugira ngo ibibazo by’uburasirazuba bwa Congo bikemuke, ariko nanone bikerekana ko aka karere kagira uruhare rukomeye mu mibereho y’akarere kose ka Afurika y’Iburasirazuba.