Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeHagiye gukorwa Iperereza ryihariye rya gisirikare ku basirikare barenga 50 bishwe na...

Hagiye gukorwa Iperereza ryihariye rya gisirikare ku basirikare barenga 50 bishwe na M23

Minisitiri wungirije w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Bantu Holomisa, yatangaje ko igihugu cye kiri gutegura gushinga Komisiyo yihariye izakora iperereza ku rupfu rw’abasirikare bayo baguye mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Ibi yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gishize, asobanura ko iyi komisiyo izaba igamije kumenya neza icyabaye ku ngabo za Afurika y’Epfo zagize uruhare mu butumwa bwa SADC bwo kurwanya M23 muri Kivu y’Amajyaruguru. 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, izo ngabo zahuye n’akaga zikubitwa inshuro na M23 yari yigaruriye umujyi wa Goma.  

Muri iyo mirwano, Afurika y’Epfo yahise itangaza ko yabuze abasirikare 14. Gusa hari amakuru y’imvaho aturuka mu zindi nzego agaragaza ko uwo mubare ushobora kuba ari muto cyane ugereranyije n’ukuri, kuko bivugwa ko abasirikare b’icyo gihugu bishwe barenga 50. 

Ibyo biterwa n’uko hari imibiri y’abasirikare yaburiwe irengero nyuma y’uko barasiwe ahari imirwano, bagenzi babo bakabura uburyo bwo kujya kuyikurayo. 

Guhera mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuryango wa SADC watangiye gukura ingabo zawo muri RDC, binyuze ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bawugize bafashe icyemezo cyo guhagarika burundu ubutumwa bw’amahoro bwitwaga SAMIDRC. 

Minisitiri Holomisa yavuze ko iperereza ryimbitse rizatangira gusa ari uko igikorwa cyo gukura ingabo muri RDC kirangiye.  

Yagize ati: “Nyuma y’irangiza ry’igikorwa cyo gucyura ingabo, Minisiteri y’Ingabo ku bufatanye n’ubuyobozi bukuru bwa SANDF izasohora amabwiriza n’uburyo Komisiyo izaba iteye.” 

Yongeyeho ko icyo gikorwa kizashingira ku busabe bw’Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu yasabye ko hakorwa iperereza rigaragara kandi rinyuze mu mucyo. 

Nubwo igihugu cye cyatakaje abasirikare, Holomisa yavuze ko bidakwiye gufatwa nk’itsindwa ry’ubutumwa izo ngabo zari zoherejwemo.  

Ati: “Kugira ngo umuntu avuge ko ubutumwa bwagenze neza cyangwa nabi, si ibintu bipimwa ku kintu kimwe gusa.” 

Yakomeje avuga ko hakenewe gutegereza raporo ya SADC, iya Loni, iya SANDF ndetse n’iya Leta ya RDC kugira ngo hamenyekane uko ibintu byagenze mu buryo bwimbitse. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe