Hagati y’urukiko rw’ikirenga n’igitekerezo cya Perezida hazubahirizwa ikihe?

Abantu batandukanye bakomeje kwibaza igitekerezo kigomba kuzubahirizwa ku bijyanye n’umwanzuro watangajwe n’urukiko rw’ikirenga n’igitekerezo cyamaze gutangwa na Perezidanse ya Repubulika ihagarariwe na Perezida Paul Kagame, aho atemeranya n’urwo rukiko rwakuyeho mu gitabo cy’amatego ahana y’u Rwanda, ko gusebya umukuru w’igihugu ko bigumishijwe mu byaha mpanabyaha ntibijye mu byaha mbonezamubano.

Itegeko Shinga mu ingingo yayo ya 18 ivuga ko buri munyarwanda afite ubwisanzure bwa muntu mu gutanga ibitekerezo byagera noneho mu itangazamakuru naryo rigahabwa ubwisanzure buhagije, icyo gitabo ni cyo kirengeye ibindi bitabo, mu gihe rero habayeho guhindura imwe mu ingingo zayo hakagombye kubaho ikusanya ry’ibitekerezo mu baturage bagize igihugu cyose.

Umucamanza Mugisha Richard watanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga, biragaragara ko yari yakoze ubushishozi buhagije, kuko mu mwaka ushize wa Werurwe 2018 ari bwo hari hasohotse amategeko avuguruye, uwo mwanzuro utangazwa na Sam Rugege atangaza ko ingingo iteganya ibihano ku cyaha cyo gusebya umuyobozi n’iteganywa ibihano ku cyaha cyo gusebya imigenzo y’idini zikurwa mu gitabo cy’amategeko ahana.

Nanone iryo tangazo rivuga ko ingingo iteganya ibihano ku cyaha cyo gusebya no gushushanya umukuru w’igihugu, urukiko rutegeka ko iguma mu gitabo cy’amategeko ahana. Ibisobanuro byatanzwe mu kugumisha iryo tegeko muri mpanabyaha ngo ni uko Perezida wa Repubulika atandukanye n’abandi bayobozi b’igihugu.

Hakimara gutangazwa ko iryo tegeko ryatanzwe n’urukiko rw’ikirenga, Perezidanse ya Repubulika nayo yahise ishyiraho irindi risa n’iririvuguruza rigira riti :

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza.  Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Perezida ariko ntiyemeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi na we ari umuyobozi w’Igihugu, yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.”

Abanyamakuru batandukanye, bari bamaze igihe basaba ko gukoza isoni uwo ari we wese byareka kuba icyaha mu mategeko mpanabyaha, bikaba imbonezamubano, iki cyifuzo cyakiriwe neza na buri munyamakuru ukorera ku butaka bw’u Rwanda kuko Itegeko Shinga ari ntayegayezwa ko mu kurihindura bisaba inteko y’Abanyarwanda bose aho kuba buri wese yahindura uko abyumva ni uko yishakiye.

Perezida Kagame yasabye ko habaho ibiganiro ku ngingo zihana icyaha cyo gusebya Umukuru w’Igihugu