Friday, June 6, 2025
Friday, June 6, 2025
spot_img
HomePolitikeHagaragajwe ibyago bikomeye cyane byabaye ku barwanyi ba Wazalendo biyicya intege bahita...

Hagaragajwe ibyago bikomeye cyane byabaye ku barwanyi ba Wazalendo biyicya intege bahita bayabangira ingata bahunga ibirindiro byabo. 

Mu minsi micye ishize, umutekano wari wifashe nabi mu misozi ya Rurambo, ho muri Teritwari ya Uvira, watangiye kongera kugaruka nyuma y’ihunga ry’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo baturukaga mu duce dutatu twari tuzwiho kuba ibirindiro byabo bikomeye.  

Ibi bikurikiye urupfu rw’uwari umuyobozi wabo mukuru muri aka gace, General Rukemata, warasiwe mu mirwano yabaye ku musozi wa Majaga mu mpera z’ukwezi kwa gatanu. 

Amakuru yemejwe n’abaturage bo mu Rurambo bavuga ko abarwanyi ba Wazalendo bahoze babakoma mu nkokora ndetse bakanabasagarira kenshi, bamaze gusiga uduce twari twarabaye ibirindiro byabo, bagahungira kure nyuma y’aho uwari ubayoboye aguye mu bitaro bya Mundegu ku Gatobwe, aho yari yajyanywe akomeretse bikomeye. 

Umwe mu baturage baho yatangarije ITYAZO ati: “Ubu dufite umutekano wose. Umwanzi yarahunze kandi ahungira kure.”  

Uduce twa Majaga, Amasi, na Nyankware, twabaye nk’utugaruriwe ubusugire, nyuma yo kwamburwa abarwanyi ba Wazalendo bari barahagize ibirindiro bikomeye byakorerwagaho ibitero kenshi byibasiraga abaturage b’Abanyamulenge ndetse na Twirwaneho isanzwe ibacungira umutekano. 

Uyu muturage yakomeje agira ati: “Abarwanyi ba Wazalendo bari mu Majaga barahunze, abari mu Mazi nabo nuko, ndetse n’abari Nyankware, ntibaheruka.” 

Izi mpinduka mu mutekano zije nyuma y’imirwano ikaze yabaye hagati ya Wazalendo na Twirwaneho, aho General Rukemata ubwe yagaragaye ku rugamba, akoresha imbunda ya mashine gun mu gitero cyo ku musozi wa Majaga.  

Nyuma yo gukomereramo bikomeye, yoherejwe ku bitaro bya Mundegu, aho yaje kugwa nk’uko byemezwa n’abatangabuhamya. 

Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “Uwagiye amukura ku rugamba ni Colonel Tabana, icyegera cye cya hafi. Ariko Rukemata ntiyabashije kurokoka.”  

Mbere y’urupfu rwa Rukemata, ihuriro rya Wazalendo ryari riherutse kugaba ibitero bikomeye kuri Twirwaneho mu duce twa Kageregere na Gahororo, mu minsi itatu ikurikirana. Gusa ibyo bitero byaratsinzwe, bituma ingabo za Twirwaneho zisubiza inyuma abo barwanyi. 

Ihunga ry’abarwanyi ba Wazalendo rikomeje gufatwa nk’intangiriro y’icyizere gishya mu baturage ba Rurambo, bamaze igihe mu bwoba n’umutekano mucye.  

Ariko nubwo icyizere cyagarutse, benshi baracyagendana impungenge, bemeza ko hakenewe ingamba zihamye zo gusigasira amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe