Sosiyete Eli Lilly yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko icyizere ku bushakashatsi bwari bumaze iminsi bukorerwa ku muti wayo wa Donanemab mu guhangana n’indwara ya Alzheimer itera kwibagirwa.
Ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bumaze iminsi bukorerwa ku barwayi ba Alzheimer, bwagaragaje ko uwo muti ubasha kugabanya ubukana bw’iyo ndwara ku kigero kirenga 30 %.
Ni amakuru yashimishije abashakashatsi n’inzobere mu buvuzi zari zimaze igihe ziga ku muti wabasha guhangana n’iyi ndwara, ikunze kwibasira ubwonko bw’abageze mu zabukuru.
Donanemab ni umuti ukora mu buryo bumwe n’undi witwa lecanemab wigeze kuvugwa cyane mu 2022, nawo ugabanya Alzheimer.
Iyi miti ihuriye ku kuba ifasha mu kurema abasirikare b’umubiri bahangana n’indwara, ariko by’umwihariko abasirikare bajya gukuraho imyanda iba yariretse mu gice kimwe cy’ubwonko, ari naryo zingiro rya Alzheimer.
Ntabwo raporo yose ku byavuye mu bushakashatsi kuri uyu muti wa Donanemab birajya hanze gusa ikimaze kumenyekana ni uko abantu 1,734 aribo bakoreweho ubushakashatsi, aho buri kwezi abarwayi bakorerwagaho ubushakashatsi bahabwaga uwo muti.
Mu bahawe uwo muti, muri rusange wagabanyije ikigero indwara yabo yari igezeho ku kigero cya 29% mu gihe hari n’abo byageze ku kigero cya 35%.
Abakoreweho ubushakashatsi kandi byagaragaye ko bakomeje imirimo yabo ya buri munsi irimo no kuganira ku makuru agezweho, kujya mu mirimo bakunda n’ibindi.
Icyakora abahawe uyu muti bagaragaje ikindi kibazo kiwuturutseho, aho kimwe cya gatatu cyabo bagaragaje ikibazo cyo kubyimba k’ubwonko nk’ingaruka z’uwo muti.
Batatu mu bakoreweho ubushakashatsi bapfuye bazize uko kubyimba kwaturutse ku muti bahawe.
Nubwo bimeze gutyo, hari icyizere ku nzobere mu buvuzi ko zizagera aho zikabona umuti uvura iyi ndwara burundu.
Ntabwo ibihugu byinshi biragira ubushobozi bwo gutahura cyangwa kwita ku barwayi ba Alzheimer ariko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyi ndwara mu 2019 yahitanye abantu 121,499, iba iya gatandatu yahitanye abantu benshi muri icyo gihugu.
Ikunze gufata abantu bageze mu zabukuru, cyane cyane guhera ku myaka 69.