Mu masaha ya saa sita z’ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu, umwe mu bayobozi b’ihuriro rya Wazalendo rirwanira ku ruhande rw’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), yarashwe arapfa n’abantu bataramenyekana, mu gace ka Kalundu kari mu mujyi wa Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo.
Uwo mukomanda, wari uzwi ku izina rya Risasi, yari umwe mu bayobozi bakomeye mu mutwe wa Wazalendo, bamaze igihe bafatanya n’ingabo za FARDC mu guhangana na M23 ndetse na Twirwaneho bikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abaturage batuye hafi y’aho byabereye bavuze ko bumvise amasasu mu masaha y’ijoro, ariko batigeze bamenya uwabikoze cyangwa icyari kigamijwe.
Umwe mu batuye Kalundu yabwiye itangazamakuru ati: “Twabonye umurambo mu gitondo, polisi iza kuwujyana. Ni agahinda.”
Kugeza ubu, ntawurafungwa cyangwa ngo atangazwe nk’ukekwa muri ubwo bwicanyi, nk’uko byemezwa n’abahagarariye inzego z’umutekano muri ako karere.
Abaturage barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’urwo rupfu.
Uko bwije n’uko bukeye, umutekano mu mujyi wa Uvira urushaho kuzamba. Uyu mujyi umaze igihe ubarizwamo abasirikare benshi ba Leta bahungiye mu bice bya Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gutsindwa ku rugamba i Goma n’i Bukavu.
Ariko aho kuhagera kwabo, ibyaha byibasira abaturage barimo abasivili, abapolisi ndetse n’abasirikare bagenzi babo byagiye byiyongera.
Abasesenguzi bavuga ko imiyoborere mibi mu nzego za gisirikare zigenzura aka gace, ndetse n’ubusumbane bushingiye ku bwoko n’ubwumvikane buke mu mitwe y’abarwanyi, biri mu bishyira abaturage mu kaga k’ubugizi bwa nabi burimo kwiyongera.
Nubwo ubuyobozi bwa FARDC butaratanga itangazo ku iyicwa rya Risasi, hari impungenge ko uru rupfu rushobora gukurura umwuka mubi mu mikoranire y’abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo za Leta, by’umwihariko mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje ku mirongo y’imbere mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.