Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeHabaye imyigaragambyo karundura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Habaye imyigaragambyo karundura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2024, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Mu mujyi wa Goma hongeye kuba imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bukorerwa abasiviri nyamara amahanga arebera. 

Amakuru aturuka muri uyu mujyi avuga ko Iyi myigaragambyo yateguwe inashyirwa mu bikorwa n’urubyiruko rubarizwa mu mujyi wa Goma. 

Uru rubyiruko rwateguye imyigaragambyo rukaba uvuga ko u Burayi na Amerika ntacyo bajya bakora ngo ubwicanyi bukorerwa muri Kivu y’Amajyaruguru buhagarare. 

Iyi myigaragambyo irimo kubera mu mujyi rwagati wa Goma, aho abarimo kuyikora bitwaje ibyapa bikubiyemo ubutumwa butandukanye burimo akababaro kabo. 

Ubu butumwa bugira buti: “Abenegihugu baramagana uguceceka kw’amahanga ukurebera kwayo mu gihe ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu bikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa RDC.” 

Bakomeza bagira bati “Nta bwo twumva impamvu abaturage bavanywe mu byabo batagira kirengera. Abaturage baricwa Umunsi ku wundi nka kurya kw’inyamanswa.” 

Uru rubyiruko rwigaragambije nyuma y’uko mu ntangiro za Gicurasi, impunzi 35 zo mu nkambi ya Mugunga zishwe na Bombe abandi barenga 40 barakomereka bikomeye.  

Icyo gihe uruhande rwa Leta rwashinje M23 gutera iki gisasu, maze nayo ishinja FARDC n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwayo ubu bugizi bwa nabi. 

Bamwe mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baganiriye n’itangazamakuru, icyo gihe bashinje iki gisirikare cya Leta (FARDC) kuba ariyo yateye iyo bombe. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights