Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHabaye impinduka zidasobanutse muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Habaye impinduka zidasobanutse muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2024, nibwo Sama Lukonde wari minisitiri w’intebe muri guverinoma Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye kwegura kuri uwo mwanya. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Amakuru avuga ko Sama Lukonde yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe kuri perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo. 

Minisitiri w’intebe yeguye ku mirimo ye kuko agomba kujya mu nteko ishinga mategeko nyuma y’uko atorewe kuyiyobora mu matora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu aheruka kuba muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. 

Biravugwa ko hari n’abandi bayobozi bo mu rwego rwo hejuru bagomba kwegura, harimo na minisitiri w’itangazamakuru, akaba ari n’umuvugizi wa Guverinema, Patrick Muyaya.  

Haravugwa kandi na Bahati Rukwebo wari perezida wa Sena wahawe izindi nshingano mu nteko ishinga mategeko, ndetse we akaba yaramaze no gusezera kuri izi nshingano, hari kandi n’uwari Minisitiri w’Uburezi nawe wamaze kweguzwa, nk’uko iy’inkuru dukesha ikinyamakuru cya Actualite CD ikomeza ibivuga. 

Mu minsi ishize nibwo habayeho kutumvikana gushingiye ku maco y’inda ku bari basanzwe muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakaba baratorewe kuba abadepite, kuko bifuzaga kuguma mu myamya basanganwe bakongera no gukora mu myamya mishya. 

Gusa ubusabe bwabo ntibwashimwe kuko babwiwe ko niba byarigeze kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka yashize kuri ubu bitashoboka.  

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye abari bamaze gutorerwa kuba abadepite ko bagomba guhitamo umwanya ubanogoye, hagati yo ukuguma muri Guverinoma cyangwa se bakajya mu myanya batorewe. 

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko muri icyo gihe aba bakandida babuze amahitamo nubwo bari bahawe iminsi 15 yo kuba bamaze gufata icyemezo ndakuka. Gusa muri iyo minsi babuze amahitamo ndetse amakuru akomeza avuga ko bashobora gutakaza imyamya yose. 

Biteganijwe ko kugera mu mpera z’u kwezi kwa Mata 2024, gushyiraho abagize Sena bashya bizaba byarangiye kuko Guverinoma nshya igomba gushyirwaho muri Gicurasi, uyu mwaka. 

Abarimo na minisitiri w’intebe Sama Lukonde waraye agejeje ibaruwa y’ubwegure bwe kuri perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bageze muri iyi Guverinoma muri Gashyantare y’umwaka wa 2021. 

Benshi mu banye-Congo bari gusaba ko uyu mwanya wa Minisitiri w’intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahabwa Jean Pierre Bemba Gombo, usanzwe ari Minisitiri w’intebe wungirije akaba ari na minisitiri w’ingabo. 

Abasabira Jean Pierre Bemba Gombo kuba Minisitiri w’intebe ni abanye-Congo basanzwe biyita abanyagihugu b’ukuri(Congolais de père et de mère).  

Bemba Gombo ngo yashimwe cyane ku bushake n’uruhare yagaragaje mu ntambara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanganyemo n’ingabo za General Sultan Makenga. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights