Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, mu Murenge wa Rubengera ahazwi nko ku Rutare rwa Ndaba, habereye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa coaster zagonganiye mu muhanda.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z’amanywa, ubwo imodoka imwe yazamukaga indi imanuka, zikaza kugongana bihindura isura y’icyo gice kizwiho kuba kirimo amakorosi akaze n’umuhanda ugoranye mu miterere yawo.
Ababonye uko byagenze batangaje ko habayeho kurenga umuhanda kw’imwe muri izi modoka, bikaba bikekwa ko byaba byatewe n’umuvuduko ukabije cyangwa kugenda nabi mu ikorosi ry’ahabereye impanuka.
Umwe mu baturage wari uri ahabereye impanuka yabwiye umunyamakuru wa ITYAZO ati: “Byabaye vuba cyane, twumvise urusaku rukomeye tuhasanga imodoka ebyiri zapfakaye.”
Inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’abaganga bahise batabara byihuse, barokora abakomeretse banabageza kwa muganga.
Abantu 10 bakomerekeye muri iyi mpanuka, bamwe barakomereka bikomeye, abandi barakomereka byoroheje. Bose bahise bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kibuye, aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwihanganishije imiryango y’abakomerekeye muri iyo mpanuka, bunasaba abatwara ibinyabiziga kugenza make mu mihanda cyane cyane ahantu hazwiho imiterere igoye nko ku Rutare rwa Ndaba.
Buti: “Turakangurira abatwara ibinyabiziga gukomeza kwitwararika no kubahiriza amategeko y’umuhanda, kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.”
Ubugenzuzi buracyakorwa ngo hamenyekane icyateye impanuka nyirizina.