Sunday, May 4, 2025
Sunday, May 4, 2025
spot_img
HomePolitikeHabaye imirwano iremereye cyane yasigiye isomo rikomeye ingabo za FARDC, Wazalendo, FDLR...

Habaye imirwano iremereye cyane yasigiye isomo rikomeye ingabo za FARDC, Wazalendo, FDLR ndetse n’Imbonerakure zituruka mu Burundi

Kuwa Kabiri, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’abambari bazo, zirimo FARDC, Wazalendo, FDLR ndetse n’Imbonerakure zituruka mu Burundi, zagabye igitero gikomeye kuri Twirwaneho na M23 mu gace ka Rugezi, gaherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umurenge wa Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. 

Icyo gitero cyabaye nyuma y’uko muri iyi minsi ishize, Rugezi yari yarigaruriwe na Twirwaneho na M23 nyuma y’imirwano yamaze iminsi ibiri, aho ayo matsinda yombi ahurira mu ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo) yirukanye ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo. 

Nubwo leta ya Kinshasa ikomeje kugerageza kwisubiza ibyo bice, imirwano yo kuwa Kabiri ntiyagenze neza.  

Amakuru aturuka mu bahatuye ndetse n’ababonye uko imirwano yagenze, avuga ko igisirikare cya Leta cyatsinzwe bikomeye, gitakaza abasirikare benshi ndetse n’intwaro zirimo imizinga n’imbunda ziremereye n’izoroshye nka AK-47. 

Umwe mu bahatuye yabwiye umunyamakuru wa ITYAZO ati: “Yego, habaye imirwano ku munsi w’ejo mu Rugezi. Ariko igisirikare cya Leta cyatakaje byinshi, harimo abasirikare benshi n’intwaro nyinshi.” 

Amakuru yizewe aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba agaragaza ko igitero cyagabwe giturutse mu mashyamba ya Lulenge mu karere ka Fizi, kikaba cyari kigamije kugarura uturere Leta yatsindiwemo mu misozi ya Mulenge, ahakomoka ubwoko bw’Abanyamulenge. 

Nubwo imirwano yari ikaze, ntiyamaze igihe kirekire. Umuturage waganiriye n’umunyamakuru yavuze ati: “Imirwano yari ikaze cyane ariko ntiyamaze igihe kinini.” 

Mu gihe ingabo za Leta zifatanyije n’abambari bazo zigenda zitsindwa, mu bice byafashwe na Twirwaneho na M23 harimo impinduka nziza zigaragara.  

Abaturage batuye mu misozi ya Mulenge batangaza ko bakomeje kuba mu ituze n’umutekano, ndetse ibikorwa remezo nk’imihanda n’indi mishinga y’iterambere bikomeje gushyirwa mu bikorwa. 

Ibi birerekana ko, nubwo Leta ya Congo ikomeje ibikorwa byo kugerageza kugarura uduce twayo, hari igitutu gikomeye ihanganye nacyo mu ntambara, ariko ikaba ikomeje kurwana no gutsindwa kenshi. 

Mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho. Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Cyangwa hano udukurikirane kuri Twitter. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe