Haba hari akanunu kuko Perezida Kagame yaba agiye gushaka indi Kipe afana akareka Arsenal.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame usanzwe ari umufana w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ngo ashobora kuba agiye gutangira gushaka indi kipe yafana itari Arsenal bitewe n’imyitwarire yayo.

Perezida Kagame wagiye agaragaza ko akunda imikino by’umwihariko umupira w’amaguru dore ko hari n’irushanwa atera inkunga muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, rikaba ryaramwitiriwe “CECAFA Kagame Cup”.

Mu kiganiro n’abitabiriye inama nyafurika y’ibitangazamakuru by’amajwi n’amashusho, Perezida Kagame yavuze ko akunda umupira w’amaguru ndetse ko ari umufana wa Arsenal ariko akaba ashaka kuba yayihindura.

Ubwo Tony Adams yamushyikirizaga impano yagenewe n’ikipe ya Arsenal

Yagize ati: “Mu byukuri ndi umufana w’umupira w’amaguru by’umwihariko umufana wa Arsenal, ariko mfite andi makipe nkunda kuyirusha. Iyo ibintu biba bimeze nk’uko byakagombye kuba bimeze cyangwa bimeze nk’uko mbyifuza ndatekereza nakagumanye nayo yonyine, gusa natangiye gushaka izindi nzira nk’aba nayireka.”

Arsenal ni ikipe itarimo iha ibyishimo abakunzi bayo muri iyi minsi kuko itari kwitwara neza mu mikino yo ku mugabane w’Uburayi ndetse no muri shampiyona y’u Bwongereza dore ko iheruka igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2003/04.

Muri 2014 Tony Adams wahoze ari kapiteni wa Arsenal yari mu Rwanda ku bufatanye na Airtel yaganiriye na Perezida Kagame ku mupira w’amaguru ndetse anamushyikiriza impano yari yagenewe na Arsenal nk’umufana wayo w’imena.

 

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)