Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro bigamije gusubiza ku murongo umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi bikomeje, nubwo hakigaragara imbogamizi zituruka ku mvugo za Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, akenshi zigaragara nk’izibasira u Rwanda.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ku wa 4 Gicurasi 2025, mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya Televiziyo y’u Rwanda (RBA).
Yavuze ko u Rwanda rugifite ubushake bwo gukomeza umubano mwiza n’u Burundi, ariko hakabamo imbogamizi zituruka ku birego bidafite ishingiro bikomeje gutangwa na Perezida Ndayishimiye mu bitangazamakuru mpuzamahanga.
Ku wa 10 Werurwe 2025, inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi zahuriye i Kirundo mu Burundi, mu biganiro byibanze ku bibazo by’umutekano n’ifungwa ry’imipaka byagize ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi.
U Burundi bwari bwarafunze imipaka yabwo n’u Rwanda muri Mutarama 2024, nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye yari avuze ko u Rwanda rushyigikira umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibi birego bidafite ishingiro, ati: “Iyo bavuga ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi, ni amagambo adafite aho ahuriye n’ukuri, kandi n’Abarundi ubwabo barabizi.”
Yakomeje avuga ko uko bagirana ibiganiro na bagenzi babo b’Abarundi, bagaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo, ariko bakabangamirwa n’uko Perezida Ndayishimiye ahora ashinja u Rwanda mu ruhame. Ibi, ngo bidindiza intambwe yafatwaga mu kugarura umubano.
Ati: “Ntabwo ari twe twenyine tubishaka, n’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi benshi barifuza ko twongera tukabana neza. Icyo dusaba ni uko amagambo ashinja igihugu kindi yacika, kugira ngo dukomeze imikoranire ku bijyanye n’umutekano.”
Kuva mu ntangiriro za 2025, Perezida Ndayishimiye yakomeje kugaragara mu mvugo zishinja u Rwanda ubushotoranyi no gushyigikira abashaka guhungabanya igihugu cye, ibintu u Rwanda rwamaganye, rugasaba ko ibyo birego bihagarara kugira ngo habeho ibiganiro byubaka.