Wednesday, April 16, 2025
Wednesday, April 16, 2025
spot_img
HomePolitikeGuverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarezwe mu rukiko, narwo rutangaza...

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarezwe mu rukiko, narwo rutangaza ibizayibaho nitiregura

Tariki ya 11 Mata 2025, abaturage batatu bakomoka mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bashyikirije Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) ikirego barega Leta ya RDC, bayishinja uruhare mu byaha bikomeye by’intambara n’ibibangamira uburenganzira bwa muntu. 

Abo baturage ni Masoso Bideri Antoinette wo muri Minembwe, David Fati Karambi wo mu mujyi wa Goma, na Mandro Logoliga Paul wo muri Bunia. Bashyikirije urukiko ikirego cyabo bafashijwe n’itsinda ry’abanyamategeko bane. 

Mu birego byabo, bavuze ko kuva ku ya 19 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2025, ingabo za Leta ya Congo zagabye ibitero bya drones mu duce dutuwemo n’Abanyamulenge nka Gikangala na Ilundu, bituma abantu benshi bahasiga ubuzima, abandi barakomereka ndetse n’abandi benshi barahunga. 

Bavuze kandi ko tariki ya 10 Werurwe 2025, ingabo za Leta zateye agace ka Minembwe zifashishije indege y’intambara ya Sukhoi, igitero cyahitanye ubuzima bwa benshi, ndetse kigasenya ikibuga cy’indege cyakoreshwaga n’abasivili. 

Aba baregera urukiko banagaragaje ko Leta ya Congo yirengagije inshingano zo kurinda abaturage, cyane cyane Abanyamulenge, ubwo imitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo yagabaga ibitero mu bice binyuranye byo muri Fizi ku wa 3 Werurwe. 

Tariki ya 23 Gashyantare, undi mutwe witwaje intwaro wa CODECO wagabye igitero mu Ntara ya Ituri, aho benshi bo mu bwoko bw’Abahima bahasize ubuzima. Abareze bavuga ko Leta nta gikorwa yakoze ngo ibatabare. 

Ikirego cyanagarutse ku kuba Leta ya RDC yarahagaritse serivisi za banki n’ubucuruzi mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ibintu basobanura nk’uburyo bwo kubabaza Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. 

Bashinje kandi Leta gufunga abaturage b’Abatutsi ibashinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, nk’uko byagendekeye Olive Kirohaa wafashwe ku wa 28 Werurwe. 

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari hashize igihe humvikana imvugo z’urwango zibasira Abatutsi b’Abanye-Congo.  

Abatanze ikirego bagaragaje ko izo mvugo z’urwango ziri mu murongo ushobora kuyobora kuri Jenoside, ndetse zishimangirwa n’abayobozi bamwe muri Leta. 

Basabye Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gutegeka Leta ya Congo guhagarika ibitero bigabwa ku Banyamulenge, Abatutsi n’Abahima, no gufata ingamba zihamye zo kubarinda, kongera gufungura serivisi za banki n’ubucuruzi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. 

Banasabye ko Leta ya RDC yategekwa gutanga indishyi ku Banyamulenge, Abatutsi n’Abahima bagizweho ingaruka n’ibi bitero. 

Ku wa 11 Mata 2025, Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rwa EAC yandikiye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ya Congo amusaba kwiregura mu minsi 45, bitaba ibyo urubanza rukazacibwa Leta ya RDC ititabiriye. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights