Gufata neza abakozi byongera umusaruro mu bigo: People Matters yahaye ibihembo abashinzwe abakozi bahize abandi .
Abashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye mu Rwanda bahamya ko gufata neza abakozi no kubaha ku gihe ibyo bakeneye ari imwe mu nzira zituma batanga umusaruro ukomeye mu bigo bakoreramo. Ibi byagarutsweho mu muhango wo gushimira no guhemba abashinzwe abakozi bahize abandi, utegurwa n’Umuryango People Matters.
Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere mu Rwanda, wasize abakozi 30 bahize abandi mu kwita ku mibereho myiza y’abakozi bahawe ibihembo. Mbere y’uko abahembwa batoranywa, habaye amarushanwa aho abashinzwe abakozi babazwaga byinshi bijyanye n’akazi kabo, cyane cyane ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abakozi mu bigo bakoreramo.
Bamwe mu bahembwe bagaragaje ko guhemba abakozi ku gihe no gukurikirana ubuzima bwabo ari ingenzi mu kubafasha gukora neza no kongera umusaruro. Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati: “Iyo umukozi ahawe agaciro, akumva ko yitaweho, bituma yitangira akazi kandi agatanga umusaruro mwiza.”
Umuyobozi w’Umuryango People Matters, Stiven Murenzi, yasobanuye ko iki gikorwa kigamije kuzamura ubunyamwuga mu kazi ko kwita ku bakozi, ashimangira ko abashinzwe abakozi bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibigo. Yagize ati: “Iki gikorwa cyateguwe kugira ngo dukomeze gushishikariza abashinzwe abakozi kwita ku mibereho myiza y’abakozi, kuko ari byo bitanga umusingi w’umusaruro mwiza mu bigo.”
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abagera kuri 50 baturutse mu bigo bya Leta n’ibyigenga, aho abagera kuri 30 aribo bahawe ibihembo. Umuryango People Matters watangaje ko iki gikorwa kizakomeza kuba ngarukamwaka mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza mu bigo no kwita ku mibereho y’abakozi.