Nyuma y’amezi abiri ibikorwa by’amabanki mu Mujyi wa Goma bihagaritswe, bitewe n’ifatwa ry’uyu mujyi na M23/AFC, ubuzima bw’ubukungu bugiye gusubira mu murongo.
Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Willy Manzi, yatangaje ko amabanki agiye kongera gufungura imiryango yayo guhera kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Mata 2025.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (Twitter), Manzi yavuze ko icyo cyemezo kije nk’igisubizo ku masezerano AFC/M23 yari yahaye abaturage nyuma yo gufata Goma mu mpera za Mutarama.
Yagize ati: “Nk’uko M23/AFC yabisezeranyije, nta mbogamizi n’imwe duhura na yo izakomeza kubaho idafite igisubizo. Twishimiye gutangaza ko, guhera kuri uyu wa Mbere, banki i Goma zongera gufungura imiryango yazo ku mugaragaro.”
Ibi bikurikiwe n’itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Guverineri ku wa Gatandatu, ryemeza ko hashyizweho ingamba zo kurinda no kongera kuzahura urwego rw’imari muri Goma, rwari rwarahungabanye bikomeye.
Amabanki yari yarahagaritse imirimo yayo nyuma y’uko Leta ya Kinshasa iyafunze, bituma ubucuruzi bw’abaturage bujya mu icuraburindi.
Icyemezo cyo kongera gufungura amabanki cyafashwe nk’itsinzi ikomeye ku baturage ba Goma bari bamaze igihe mu bwigunge bw’imari.
Abacuruzi, abakozi, n’abanyeshuri bagaragaje ibyishimo n’icyizere gishya, bavuga ko ubu noneho bashobora kongera kwishyura amafaranga, kwakira imishahara, no gucuruza mu buryo bunoze.
Umwe mu bacuruzi bo muri Goma yabwiye Ityazo.com ati: “Twari dufite amafaranga muri banki ariko ntayo twabashaga gukoresha. Twakoreshaga amafaranga make cyangwa tukajya mu bucuruzi bw’amafaranga butemewe, aho twatakazaga byinshi,”
Ku ruhande rw’AFC/M23, bashimangiye ko bagamije kugarura ituze no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse batanga ubutumwa bugaragaza ko bashyize imbere inyungu z’abaturage mu kurinda ibikorwa remezo by’imari n’ubucuruzi.
Nubwo gufungura amabanki ari intambwe ikomeye, impuguke mu bukungu zigaragaza ko hakiri urugendo rurerure rwo kongera gusubiza icyizere abashoramari no gukura abaturage mu ngaruka z’ihungabana ry’imari.