Monday, May 12, 2025
Monday, May 12, 2025
spot_img
HomePolitikeGoma: Ihuriro rya AFC/M23 ryakoze umukwabo ukomeye cyane wafatiwemo abarimo FDLR n’imbunda...

Goma: Ihuriro rya AFC/M23 ryakoze umukwabo ukomeye cyane wafatiwemo abarimo FDLR n’imbunda nyinshi. Video

Mu mpera z’iki cyumweru, Ihuriro rya AFC/M23 ryakoze umukwabu ukomeye mu gace ka Ndosho gaherereye muri Komine ya Karisimbi mu Mujyi wa Goma, aho hafatiwe amabandi abarirwa muri 30 hamwe n’intwaro 10 zirimo n’amasasu.  

Iki gikorwa cyabaye igice cy’ubukangurambaga bukomeje bw’iri huriro mu rwego rwo kugarura ituze n’umutekano mu mujyi uri mu karere kamaze igihe karangwamo urugomo n’ubujura. 

Umukwabu w’inzego z’umutekano z’Ihuriro rya AFC/M23 washimwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma, aho Meya Katembo Ndalieni Julien yashimye uburyo inzego zishinzwe umutekano zakoranye neza n’abaturage mu gutahura no gufata abakekwaho ibikorwa by’urugomo.  

Yagize ati: “Murabona nk’iyi mbunda uwari uyitunze yayitwaraga ayihishe mu myambaro, nijoro akajya guteza umutekano muke. Rero nimuduhe amakuru natwe tubahe amahoro.” 

Meya wa Goma yasabye abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku bantu bakekaho ibikorwa bihungabanya umutekano, anasaba abatuye uyu mujyi bafite inshuti n’abavandimwe mu mitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo kubamenyesha ko amahitamo ari make, usibye gushyira intwaro hasi bakemera inzira y’amahoro. 

Yaboneyeho no gukebura abaturage bihanira igihe bafashe abakekwaho ubugizi bwa nabi, abasaba kubyirinda, ahubwo bakagirira icyizere inzego z’ubutabera kugira ngo zikorane n’abaturage mu kubaka sosiyete itekanye. 

Kuva Ihuriro rya AFC/M23 ryakwigarurira umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025, ibikorwa by’urugomo byagiye byiyongera, cyane cyane nyuma y’itsindwa ry’ingabo za Letaya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasize intwaro mu mihanda, izindi zikaza gukwirakwira mu baturage.  

Ibyo byatumye habaho icyuho mu mutekano by’umwihariko mu duce twa Goma na Bukavu, bigatuma Ihuriro rya AFC/M23 ritangiza ingamba zikomeye z’umutekano. 

Lt Col Willy Ngoma, umuvugizi w’ingabo z’Ihuriro rya AFC/M23, ubwo yerekanaga abakekwaho ubu bugizi bwa nabi, yavuze ko barimo n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR, usanzwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.  

Yagize ati: “Hari abagiye bafatwa bafite intwaro n’amarenga y’ibikorwa by’iterabwoba. Abenshi muri bo bafite aho bahuriye n’umutwe wa FDLR ndetse n’andi matsinda y’iterabwoba akorana na bamwe mu banyapolitiki b’i Kinshasa.” 

Uyu musirikare yagaragaje impungenge ziri mu mikoranire hagati y’ubutegetsi bwa RDC n’imitwe yitwaje intwaro, avuga ko hari bamwe mu banyapolitiki ba Leta ya Congo baha amafaranga abaturage bo muri Goma na Bukavu kugira ngo bigaragambya cyangwa bagire uruhare mu guhungabanya umutekano.  

AFC/M23 ikomeje kugaragaza ko ifite gahunda yo kurandura imiyoboro y’ubugizi bwa nabi no gusigasira umutekano w’abaturage binyuze mu bufatanye na bo.  

Abayobozi bayo bemeza ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza mu mijyi yose yo mu burasirazuba bwa Congo hagamijwe gutuza abaturage no kubaka ubuyobozi bushya bushingiye ku mahoro, ubutabera, n’umutekano usesuye. 

Reba Video unyuze hano

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe