Ku wa 15 Werurwe 2025, ahagana saa munani z’amanywa, habaye impanuka ikomeye mu Mudugudu wa Nyakibungo, Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Kansi, aho umusore w’imyaka 18 yagonzwe n’imodoka ubwo yambukiranyaga umuhanda, ahita yitaba Imana.
Amakuru atangazwa n’inzego zishinzwe umutekano avuga ko iyo modoka ifite ibirango RAI 293 I yari ivuye mu Kagari ka Bwiza yerekeza mu Kagari ka Akaboti.
Umushoferi ntiyabashije kuringaniza umuvuduko, maze agonga uwo musore wari wambukiranya umuhanda yitwikiriye ishashi kubera imvura yari irimo kugwa.
Umuvugizi wa Polisi, Ishami Rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje iby’iyo mpanuka, avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibirizi.
Yagize ati: “Iyi mpanuka yabaye bitewe n’umuvuduko mwinshi w’imodoka. Turihanganisha umuryango wabuze uwabo kandi dusaba abakoresha umuhanda bose gukomeza kubahiriza amategeko agenga umutekano wo mu muhanda kugira ngo hirindwe impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.”
Iyi mpanuka yongeye kwibutsa akamaro ko kwitwararika mu muhanda, haba ku batwara ibinyabiziga n’abanyamaguru.
Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga kugendera ku muvuduko wemewe, naho abanyamaguru bakirinda kwambuka umuhanda batitaye ku mutekano wabo.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyakibungo bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rw’uyu musore, bavuga ko ari igihombo gikomeye ku muryango we no ku baturanyi bari bamuzi nk’umusore w’ingeso nziza.
Banasabye inzego zishinzwe umutekano gushyira imbaraga mu gukangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, kugira ngo impanuka nk’izi zigabanuke.
Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye ku cyateye iyo mpanuka n’ingamba zafatwa ngo hatagira izindi mpanuka nk’iyi zibaho mu gihe kiri imbere.