Gisagara: Abaturange bo mu murenge wa Muganza bibutse abagore n’Abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994

Ubwo Abanyarwanda bibuka Jenoside ya korewe abatutsi kunshuro ya 25, kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Gicurasi 2019 abaturage bo mukarere ka Gisagara ho mu murenge wa Muganza bibutse Abagore n’Abana bazize Jenoside  bakomoka muri uyu murenge .

N’umuhango wabereye mu kagari ka Rwamiko  witabirwan’Abaturage baturutse mutugari dutandukanye tugize uyu murenge ndetse kandi ubimburiwe n’umutambagiro uva kurwibutse ruherereye ku ishuri ribanza rya Rwamiko ahashyinguwe bamwe mubana bigaga muri iryo shuri.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa muganza ndetse n’abandi bayobozi batandukanye kuva kurwengo rw’umurenge kugeze kurwego rw’Akagari , tutibagiwe n’Abandi banyacyubahiro barimo Padiri wa Paruwasi Kirarambogo ndetse n’Umuyobozi mukuru w’ikigo nderabuzima cya Kirararambo.

Kuri uyu munsi Abaturange bibukijwe ko Kwibuka ari umwanya mwiza wo gusubiza icyubahiro abazize jenoside  yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse kandi abacitse ku icumu bashishikarizwa kwibuka biyubaka.

Umuyobizi w’Umurenge wa Muganza mu ijambo rye yasabye buri munyarwanda wese cyane cyane urubyiruko ko rukwiye kunezezwa nuko igihugu gifite ubuyobozi bwiza, kandi abakiri bato bagafatiraho urugero rwiza kuko bafite aho bahera heza kuko bubatse ku musingi ukomeye. Kwiyumvamo inshingano zo kurinda no gusigasira ibyagezweho mu rugamba rwo kwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kirarambogo MUKABAYIRO Brigitte
Abanyeshuri bo ku ishuri rubanza rya Rwamiko bifatanyije n’Abandi mu muhango wo kwibuka Abana n’Abagore bazize Jenoside muri Mata 1994
Padiri Mukuru wa Paruwasi Kirarambo niwe wayoboye isengesho ryo gusabira inzira karengane zishyinguye mu rwibutso ruherereye ku ishuri ribanza rya Rwamiko.
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kibangu ubwo yashyiranga indabo ahashyinguye imibiri y’Abazize Jenoside ya korewe abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rwamiko ubwo yashyiranga indabo ahashyinguye imibiri y’Abazize Jenoside ya korewe abatutsi muri Mata 1994.
Abana bari bitabiriye ari benshi uyu muhango wo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994; banasobanurirwa byinshi bijyanye naya mahano yagwiririye igihugu.