Gicumbi:Ubutumwa bwe nyuma yo kubyara Umwana akamuta mu musarani.

Uyu mugore yakoze aya mahano mu masaha ya saa cyenda z’igitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2018, aho yabyutse yishora muri icyo gikorwa kigayitse, hanyuma ababyeyi be baza kubicyeka basohotse basanga yihinnye mu musarani amaze gutamo uruhinja yari amaze kwibaruka. Uyu ni Mukeshimana Clementina w’imyaka 26 wo mu mudugudu wa Keyeye, akagali ka Rwankonjo umurenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, akaba ayanahise afatwa akimara gukora aya mahano.

Mukeshimana Clementine yibarutse uruhinja ahita arujugunya mu musarani

Ubwo ababyeyi b’uyu Clementina batahuraga ko arangije guta umwana mu musarani, bahise bahuruza irondo, maze bagerageza gushaka uburyo batabara uwo muziranenge ku bw’amahirwe baza kumukuramo akirimo akuka maze bamujyana ku ivuriro rya Mulindi riherereye muri uyu murenge wa Cyumba.

Bamwe mu baturanyi b’uyu mugore washatse kwihekura batangarije ko batunguwe n’iki gikorwa kigayitse yakoze, aho bose bagarukaga ku kuba batumva impamvu yatumye abikora cyane ko byari bizwi na buri wese ko atwite inda nkuru.

Mukeshimana Clementine yahise atabwa muri yombi, ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu murenge wa Cyumba aho akurikiranweho icyaha cyo kujugunya umwana yibyariye mu musarani abigambiriye.

Mu butumwa yatanze Mukeshimana mu ivunwe n’ikimwaro kinshi  yavuze ko asaba ababyeyi inshuti n’imiryango ndetse n’ubuyobozi imbabazi kubera aya mahano y’icyaha yaguyemo yo gushaka  kwihekura, ngo nubwo kuri we atazi niba ikibondo cyamaze kurokorwa kizamubabarire cyane ko azahorana iki cyasha iteka,  yavuze ko byibuze ababyeyi na leta bamubabariye uyu mwana noneho yamwitaho uko bikwiye yewe  ngo akamwingira ku buryo nagira icyo  aba ngo yazabihanirwa n’amatego.

Gusa benshi bamutwamiye hejuru bavuga ko nta mubyeyi umurimo yamaze kwiyambura urugori rw’ababyeyi yabaye icyasha ndetse ngo iyaba byashobokaga yagahariwe ivomo, ngo umwana wo ntibazamumuhe ntawamwizera ngo kuko we ashobora kuba yari ihebye bityo kuba yamwivugana akabihanirwa ntacyo byamukangaho. Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu ifatika yatumye uyu mubyeyi afata icyemezo cyo kwihekura mu gihe rubanda rwose rwari ruzi ko akuriwe.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma