Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeGeurchom Kaheba wigeze kwiyamariza kuba Depite muri teritware ya Beni yavuze impamvu...

Geurchom Kaheba wigeze kwiyamariza kuba Depite muri teritware ya Beni yavuze impamvu yatumye yiyunga kuri AFC/M23

Kugeza ubu ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rikomeje kwakira abarimo n’abanyapolitiki bakomeye bari basanzwe bazwi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

None tariki ya 23 Mata 2024, amakuru agera kuri CorridorReports avuga ko Geurchom Kaheba uri mu bari batsinzwe mu matora y’abadepite yabaye umwaka ushize muri RDC, nawe yakiriwe muri AFC ya Corneille Nangaa, umutwe ugamije gushyira iherezo k’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Aya makuru akomeza avuga ko mu Cyumweru dusoje ngo niho muri AFC ya Corneille Nangaa bakiriye bwana Geurchom Kaheba aho herekanywe n’amashusho ubwe nawe yashyize hanze akoresheje imbugankoranyambaga agaragaza uko yakiriwe muri uwo mutwe.

Muri ayo mashusho yashyizwe hanze agaragaza umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma aha ikaze Geurchom Kaheba muri uyu mutwe wa AFC/M23.

Ubona Lt Col Willy Ngoma abaza uyu mugabo icyatumye atekereza kwinjira muri M23/AFC, undi avuga ko yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yarituye.

Ati: “Numvise byinshi bivugwa kuri AFC binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nshaka kuza kwirebera n’amaso yanjye ibivugwa kuri iri huriro. Kuva nagera i Bunagana nagiye mu bice bitandukanye, mbona nagiye mu buryo abaturage bizeye umutekano wabo, ndetse n’uburyo abantu ba AFC bitwara ukabona ko bafata inshingano, narabikunze cyane.

Geurchom Kaheba yavuze kandi ko nyuma yo kuganira n’abagize M23/AFC yasanze atari Abanyarwanda nk’uko benshi babivuga, ahubwo ari Abanyekongo bifuriza ibyiza igihugu cyabo no guhagarika intambara.

Avuga ko iyi ariyo mpamvu yahisemo kwiyunga kuri M23 mbere yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Geurchom Kaheba ni umwe mu biyamamaje mu matora bashaka kuba abadepite muri teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Geurchom Kaheba watsinzwe amatora y’Abadepite yiyunze kuri M23/AFC, ashimangira ko atari Abanyarwanda
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights