Friday, March 14, 2025
Friday, March 14, 2025
spot_img
HomePolitikeGeneral Omega na Operation Donataka: Ubusesenguzi ku rugamba rwa M23 muri Rutchuru

General Omega na Operation Donataka: Ubusesenguzi ku rugamba rwa M23 muri Rutchuru

Tariki ya 21 Ukwakira 2023, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye operation ikomeye cyane aho umutwe wa M23 wagabye ibitero mu bice bitandukanye bya Rutchuru icyarimwe. 

Iyi operation yakorewe mu duce dutandukanye harimo Kisangani (ntoya), Busenene, Sterling, Bambo na Kishishe. 

M23 yari imaze gufata Tongo, maze itangira gukurikirana ingabo z’abarwanyi mu mpande ebyiri: imwe yerekezaga Nyiragongo na Kibumba, indi ikomeza mu gice cya Kishishe.  

Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko mu gace ka Busenene na Sterling, M23 yahuye n’imbogamizi ikomeye kuko ari ho ingabo za FDNB z’Abarundi zari zarashinze ibirindiro, hamwe n’abasirikare ba Kenya bari bahari muri iyo minsi. 

Operation Donataka 

Iyo mirwano yatangiye saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 AM), aho M23 yagabye igitero cyiswe Donataka Operation. Iyi operation yagaragaje ubukana bw’intambara kuko FDNB y’Abarundi na FDLR bari barwanye bashyigikiranye.  

M23 yakomeje urugamba kugeza mu ijoro, aho haje gukorwa igikorwa cyo gusuganya ingabo (reorganization) kugira ngo urugamba rukomeze ku buryo buhamye. 

Mu gihe cy’iyo reorganisation, M23 yakoze ibikorwa byo kugenzura ahari ibirindiro by’abanzi (defence checks).  

Icyatunguranye ni uko basanze ibirindiro bya mbere byasanzwemo urumogi, bikaba byari aho abarwanyi ba FDNB n’abasirikare ba FDLR bari bacumbitse. 

General Omega yaciye mu myanya y’intoki ya M23: 

Ni aha hantu havumbuwe ko General Omega, umwe mu bayobozi ba FDLR wari waragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ariho yari acumbitse.  

Ibi byababaje abasirikare ba M23 kuko byagaragazaga uburyo FDNB y’Abarundi yari ifatanyije na FDLR, nubwo byari bizwi mbere.  

Ibi byanasobanuraga neza uko abasirikare ba FDLR n’Abarundi bari bakomeje kugirana imikoranire na FDLR nkuko M23 yabisobanuriye Umutesi Scovia, umunyamakuru wigeze kubasura, nyuma Perezida Ndayishimiye agahakana ko Abarundi bari muri RDC. 

Nyuma y’iyo mirwano, General Omega yagiye kuri radar za M23 nk’umwe mu bantu bagombaga gukurikiranwa kubera uruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe Abacongomani bavuga Ikinyarwanda mu myaka yashize. 

Icyo twitegura: Ubusesenguzi bwacu burakomeza kuri operation yakurikiyeho kuri General Omega. Tuzakomeza kubagezaho amakuru yizewe kandi atanzwe mu buryo bwa kinyamwuga ku rugamba ruri kubera mu burasirazuba bwa RDC. 

Ibitekerezo byawe bifite agaciro! 

Niba ukunda amakuru nk’aya, komeza udukurikirane kuri ityazo.com kugira ngo ubone ubusesenguzi bwimbitse ku bibera muri Kivu zombi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights