Mu ruzinduko rwagarutse ku mutekano n’ubumwe bw’igihugu, Brig. Gen. Rwigema Wilson, uhagarariye Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, yagaragaje uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’itsinda ry’abacanshuro b’abanyarumaniya bari bafite umugambi wo gutera u Rwanda wapfubye, bamwe muri bo bakisanga mu maboko ya M23 nk’imbohe.
Ibi Brig. Gen. Rwigema yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Werurwe 2025, ubwo yatangaga ikiganiro ku mutekano n’ubumwe n’ubudaheranwa, ku baturage bari bitabiriye uruzinduko rwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, mu karere ka Rutsiro, by’umwihariko mu mirenge ya Kigeyo, Kivumu na Nyabirasi.
Brig. Gen. Rwigema yagarutse ku banyamahanga bafatanyaga na FDLR, avuga ko hari abatekerezaga ko kuba bafite abacanshuro b’abazungu bibaha amahirwe yo gutsinda.
Nyamara, ibyiringiro byabo byarangiye nabi, bamwe batabwa muri yombi, abandi bakwira imishwaro
Ati: “Muribuka mu gihe cyashize abajenosideri n’abo bakorana bavuga ngo bafite acanshuro b’abazungu hakurya aha muri RDC, abo bafatanya barimo n’ingabo z’Uburundi, ariko abumvaga ko abazungu ari nk’ibigirwamana bababonye bikoreye amaboko, ntabwo bakibarizwa hafi aha, basubijwe iwabo.”
“Abandi barimo abaturanyi bacu basabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside barikenya, kuko ibyo bifuriza abandi bizabageraho cyangwa birabageraho.”
Yagaragaje ko nta terambere cyangwa intsinzi ishobora kuva mu ngengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko byagaragaye mu mateka.
Mu butumwa bwe, Brig. Gen. Rwigema yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu guharanira umutekano, birinda ibihuha n’ibikorwa by’abashaka guhungabanya igihugu.
Yagarutse ku ngaruka mbi u Rwanda rwahuye na zo mu bihe bishize, zirimo ibisasu byarashwe ku karere ka Rubavu ubwo imirwano yahanganishaga M23 n’ingabo za RDC.
Yagize ati: “Ryaba ari ishyano uyu munsi tugifite abantu bagifite iyo mitekerereze, ndagira ngo mbahwiture dufashe Igihugu natwe twifasha, tubungabunge umutekano w’Igihugu cyacu ari nako duhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Uwumva yaramusabitse yayipfana.”
Yibukije abaturage ko bafite inshingano zo gutanga amakuru y’abafite ababo bakiri mu mashyamba ya Congo, kugira ngo bagaruke, bagororwe maze basubizwe mu buzima busanzwe. Yababwiye ko uwo ari we wese uzakira kandi akagumana umunyabyaha azafatwa nk’umufatanyacyaha, kandi na we akaryozwa uruhare rwe.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yagarutse ku kuba hari bamwe mu bambari ba FDLR na Wazalendo binjiye ku butaka bw’u Rwanda ubwo imirwano yo gufata imijyi ya Goma na Bukavu yari irimbanyije.
Yasabye abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku bantu bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba.
Ibi biganiro byagaragaje ko umutekano w’u Rwanda ari wo nkingi ya mwamba y’iterambere, kandi ko ibikorwa byose bigamije kuwuhungabanya bizahura n’igisubizo gikwiye.
Abaturage basabwe gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano, kugira ngo u Rwanda rukomeze kuba igihugu cy’amahoro n’iterambere.