Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeGen. Makenga yahishuye ko Tshisekedi yahoranye na M23 anasezeranya ko itazasubira inyuma...

Gen. Makenga yahishuye ko Tshisekedi yahoranye na M23 anasezeranya ko itazasubira inyuma nk’uko byagenze mu 2013

Umuyobozi w’Ingabo za M23, Maj. Gen. Sultan Makenga, yavuze ko abari ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahoranye ndetse ko guhera mu 2013-2018 bari kumwe na Felix Tshisekedi mu ihuriro ry’amashyaka n’abandi banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Maj. Gen. Sultan Makenga, yanavuze ko Ingabo ayoboye zizakomeza kurwana mu gihe cyose Leta ya Congo izakomeza kubagabaho ibitero, anaca amarenga y’uko bashobora gukuraho ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

Ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru Mutesi Scovia wa Mama Urwagasabo TV, Gen. Makenga yagaragaje ko mu 2013 bagiranye amasezerano na Guverinoma ya Kinshasa ariko ntihagira igikorwa, ibi bigatuma bongera kubura imirwano. 

Makenga yagaragaje ko nyuma y’uko Tshisekedi agiriye ku butegetsi, M23 yagiye i Kinshasa ikamara igihe itegereje ko ibyo bumvikanye bishyirwa mu bikorwa ariko ntibyakorwaho, ibintu uruhande rwa Congo rukunze guhakana. 

Ati “Bariya barabeshya cyane. Tshisekedi n’abantu bose barabeshya ariko ni uko bakeka ko abantu bose ari [abaswa] ariko twagiyeyo mu buryo buzwi kandi twavuyeyo bizwi. Twagenderaga ku mpuza za Leta […] n’ibyo twumvikanye birahari kandi biranditswe kuko n’impapuro zisaba ingengo y’imari yasabwaga ngo bikorwe yarasinywe na Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu wari ho icyo gihe, sinibaza ko hari aho wabihakanira.” 

Yagaragaje ko icyo gihe ubutegetsi bwasabye ko bazana urutonde rwabo bakareba niba ari Abanye-Congo ba nyabo, barazitanga biza no kugaragara ko abari muri M23, 98% byabo bari bakibarizwa muri FARDC n’imishahara yabo isohoka buri kwezi. 

Ati “Ntabwo bigeze batangaza ko abo bantu badahari, bavugaga ko bahari amafaranga akajya asohoka akaribwa n’abo bayobozi. Nyuma yaho batangiye kuturerega kugeza igihe batubwiraga ngo bazaduhamagara ariko nyuma y’icyumweru kimwe bahise badutera. Ni uko intambara yatangiye ni nako turi mu ntambara uyu munsi.” 

Yagize ati “Turarwanira uburengenzira bwacu twabujijwe n’ubuyobozi buriho, intambara turwana uyu munsi ntabwo ari uyu munsi, ifite amateka guhera mu 1996.” 

Yakomeje ati “Mu 1996 habaye impinduramatwara yari igamije kurwanya Interahamwe zari zivuye mu Rwanda zikoze Jenoside ziri kwitegura gusubirayo, impamvu ya kabiri kwari ukugarura benewacu bari barabaye impunzi bahungiye mu bindi bihugu birimo u Rwanda na Uganda n’ahandi. Iya gatatu kwari ukuvanaho ubutegetsi bubi bwari burambiranye buri no guteza ibibazo haba no mu Karere.” 

Yavuze ko izo mpamvu zitigeze zikemuka ari nayo mpamvu n’uyu munsi bakirwana. 

Ati “Benewacu ntibigeze bataha, interahamwe tuvuga ziracyari aha nizo ziyoboye, n’ubwo butegetsi bubi tuvuga buracyahari. Hagiye haba amasezerano atandukanye ariko atarigeze ashyirwa mu bikorwa, ari nabyo biteza ibibazo kugeza n’uyu munsi.” 

Makenga yagaragaje ko hari ibice byinshi bikikije aho M23 yafashe bigifite ibibazo by’umutekano muke uterwa ahanini n’uko Tshisekedi yifuza ko abahatuye bahunga. 

Makenga yagaragaje ko abikora kubera ko n’ubundi nta rukundo rw’abaturage agira ahubwo ko ameze nk’umwicanyi. 

Ati “Icyo tumuziho nta baturage akunda, ameze nk’umwicanyi.” 

Gen Makenga yagaragaje ko M23 idashobora kongera gusubira inyuma nk’uko byagenze mu 2013 kuko hari byinshi byahindutse kugeza ubu nyuma y’imyaka irenga 11 ishize. 

Yagize ati “Turabizi 100% ko nta na rimwe Guverinoma ya Kinshasa izashaka ko ibibazo bikemuka mu mahoro. Natwe tuzakomeza kwirwanaho mu bushobozi dufite kandi tunarinde abo turi kumwe nabo.” 

Yagaragaje ko nka M23 nta muntu batera ahubwo ko bazirwanaho kandi ko iyo umuntu yirwanaho akuraho impamvu zose zatuma agabwaho igitero. 

Ati “Ibyo bituma duhora twirwanaho, ibyo bituma bene wacu bamaze imyaka n’imyaka mu buhunzi, birirwa bikoreye imisambi ku mutwe batazi aho bari burare tugomba kuyivanaho kandi aho ni mu buryo bwo kwirwanaho.” 

Kugeza ubu M23 igenzura ibice bitandukanye bya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo kandi biratekanye ku buryo abantu bashobora kubisura. 

Ku bijyanye no gufashwa n’u Rwanda bikunze kugaragazwa, Maj. Gen Sultan Makenga yagaragaje ko ari ibintu bihora bivugwa guhera ku butegetsi bwabanje ariko bihabanye n’ukuri. 

Ati “Bahora babivuga ariko bazi ko atari byo. Abanyarwanda ni abavandimwe bacu nta wabivanaho ariko hari u Rwanda hari na Congo. Igihe cyose iyo Congo yananiwe gukemura ibibazo yakabaye ikemura ibyitirira abandi. Ibyitirira u Rwanda, Uganda ariko cyane cyane u Rwanda ariko ejo izabyitirira n’abandi n’abandi kuko niko bateye.” 

Yashimangiye ko impamvu bivugwa ari uko ubutegetse muri icyo gihugu butishimira kubona abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ku butaka bwa RDC, ashimangira ko nabo ntaho bazajya kuko bari iwabo. 

Ati “Ntacyo wabihinduraho kuko abo adashaka ni Abanye-congo bagomba kuba muri Congo ntaho bazajya. Kutwitirira u Rwanda, Uganda n’abandi azakomeza kubivuga ariko simpamya ko azabivuga igihe kirekire kuko ni ikinyoma kandi kigira igihe cyabyo.” 

Yagagaragaje ko inkomoko y’ubushobozi bakoresha buturuka ku mpamvu barwanira kandi abaturage babashyigikiye. 

Ati “Abaturage baradushyigikiye kuko turwanira ukuri nabo barabizi, barambiwe ubutegetsi bwa Kinshasa. Ubufasha dufite ni twebwe ku giti cyacu ba nyirikibazo n’abanye-Congo badushyigikiye muri rusange.” 

Yagaragaje ko abaturage batuye mu duce tugenzurwa na M23 batekanye cyane ko hari n’imishinga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo kubaka urugomero ikomeje gukorwa. 

Kuba RDC ikomeje kugaragaza ko nta nzira y’ibiganiro ishobora kugirana n’umutwe wa M23 mu gukemura ikibazo ahubwo ko izakoresha intambara, Mekanga yagaragaje ko nta gishya kirimo kandi ko nabo bazakomeza kwirwanaho kugeza igihe ikibazo kibonewe igisubizo. 

Gen Makenga yasobanuye ko kuri ubu bafite imfungwa z’abanyamahanga bafatiwe mu mirwano barimo Abarundi, abarwanyi ba FDRL, abo muri FARDC, abo muri Wazalendo n’abandi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights