Mu mvugo yuzuye akababaro, umujinya n’agahinda, Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Gén. Johnny Luboya, yatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri kurimburwa n’inyeshyamba zifashwa na Thomas Lubanga, bitewe n’uko “zacitse intege” kubera ibibazo bidashira bikomoka mu miyoborere mibi.
Ibi Lt. Gén. Luboya yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, ubwo yari mu kiganiro cyihariye n’itangazamakuru, asobanura uko ibikorwa bya gisirikare bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro byacogoye mu ntara ya Ituri n’ahandi mu burasirazuba bwa Congo.
“Abasirikare bacu bari gupfa,” yabitangaje mu magambo atagira impuhwe, agaragaza ko inyeshyamba ziyobowe na Thomas Lubanga zimaze guteza igihombo gikomeye ku ngabo za Leta.
Yavuze ko uru rugamba rwatangiye kubaviramo urupfu kubera “intege nke” zishingiye ku bibazo bikomeye birimo ubusumbane, ubukene n’akarengane karimo gufata nabi imiryango y’abasirikare bishwe.
Mu byavuzwe n’uyu muyobozi, harimo ikibazo gikomeye cy’abapfakazi b’abasirikare bamaze imyaka myinshi batarabona amafaranga y’impozamarira. Icyakora, nubwo ikibazo kimaze igihe kinini kinuganugwa, ngo nta na rimwe habayeho igisubizo gifatika, n’ubwo ubugenzuzi bukuru bw’ingabo bwagiye bubisura kenshi.
Lt. Gén. Luboya yagize ati: “Tumaze imyaka myinshi dufite ikibazo cyo kumenya abapfakazi. Baza hano kenshi ariko nta na rimwe igikorwa kiboneka.”
“Ni gute umusirikare yitanga ku rugamba azi neza ko n’iyaba apfuye, umuryango we uzirengagizwa? Ibi ni byo bica intege abasirikare, ni ikibazo gikomeye ku mutima wa buri mugabo uri ku mirongo y’urugamba.”
Yatangaje ko bamwe mu bapfakazi batangiye kwigaragambya bambaye ubusa, mu rwego rwo kugaragaza akababaro kabo n’ukuntu birengagizwa, ariko Leta ikomeje kurebera.
Lt. Gén. Luboya yanenze ubuyobozi bukuru bw’igisirikare n’ubwa politiki, avuga ko bwirengagiza ikibazo cy’ubuke bw’ingabo, aho unit imwe yagombye kugira abasirikare 1,200 igira gusa 300 cyangwa 400, kandi ntawe ubitabariza.
Yavuze ko ikibazo yakigejeje ku Perezida Félix Tshisekedi ubwe, ati: “Navuze ibi imbere y’Umukuru w’Igihugu, namusobanuriye ikibazo cy’ubuke bw’ingabo. Ariko kugeza ubu, ntacyo byatanze.”
Yongeyeho ko ingabo za Leta ziri ku rugamba zugarijwe n’inzara, aho barya inshuro 15 gusa mu kwezi, nubwo Minisiteri y’Ingabo ihabwa ingengo y’imari yo kubatunga neza.
Ati: “Dufite ingabo ziri kurwana zifite inzara, zitarimo no kwizera ko imiryango yabo izitabwaho nibapfa. None se twavuga ko zishobora gutsinda intambara muri ayo maburakindi?”
Ijwi rya Gen. Luboya ni nk’aho rihagarariye ijwi ry’ibikomere byinshi mu ngabo za RDC. Uretse ibitero by’abitwaje intwaro barimo ziriya nyeshyamba, FARDC ihanganye n’intambara yo mu bwonko: kutizera ubuyobozi bwabyo, kubaho mu bucakara bwo kurwanira igihugu kidaha agaciro abasirikare bacyo.
Mu gihe imitwe y’inyeshyamba ikomeza gukaza ibitero, ubuyobozi bwa Congo burasabwa kugira icyo bukora vuba, kuko nk’uko Gen. Luboya abivuga.
Ati: “Ntibikwiye gukomeza kuba mu gisirikare gihora gifite ibibazo bimwe, aho umusirikare ahitamo gukomeza kurwana cyangwa kumena imbunda kubera agahinda.”