Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomePolitikeFélix Tshisekedi yatangaje impamvu ikomeye itatuma agirana ibiganiro na M23 itungura benshi...

Félix Tshisekedi yatangaje impamvu ikomeye itatuma agirana ibiganiro na M23 itungura benshi ku isi

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yabwiye Abanyekongo ko adashobora kugiranaibiganiro n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuko ngo byakwinjiza umwanzi mu gisirikare cyabo.

Ibi Tshisekedi yabibwiye abatuye mu mujyi wa Kindu mu ntara ya Maniema kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, ubwo yari akomeje ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Yabwiye aba Banyekongo ko igihugu cyabo gifite abanzi benshi bashaka kugicamo ibice, kandi ngo bashyizeho abakandida kugira ngo biyamamariza kuyobora RDC. Aba ngo bazumva bababwira ko bazagirana imishyikirano na M23.

Tshisekedi yavuze ko atemera ibiganiro kuko byakwinjiza abanzi mu gisirikare n’igihugu muri rusange. Ati: “Aba bakandida bazababwira ko bazagirana ibiganiro na M23. Ntabwo mbikunda. Ntimuzakore amakosa, ibiganiro na M23 byazana abanzi mu gisirikare no mu gihugu. Mwitondere imbwirwaruhame z’abakandida baherekejwe n’abanzi ngo binjire.”

Uyu mukandida yasabye abo muri Kindu kuzamutora kuko ngo ni we mubyeyi w’ukuri, uzashobora gutsinda abanzi b’igihugu. Ati: “Ni njye So, ndi Perezida wanyu, nzatsinda umwanzi wa Congo.”

Mu bakandida Tshisekedi avuga ko boherejwe n’abanzi harimo Moïse Katumbi uhagarariye ishyaka Ensemble. Uyu aherutse kuvuga ko we atazavuga menshi, ahubwo azakora ibikorwa bituma uburasirazuba bw’igihugu bwongera gutekana.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights