FC Barcelona na Athletico Madrid zamaze kumvikana kuri Antoine Griezmann:

Umukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubufaransa akaba akinira ikipe ya Athletico Madrid amaze igihe kinini agarukwaho cyane mu itangazamakuru ahanini avugwaho kuba yaba agiye gusohoka muri iyi kipe yo m’umurwa mukuru I Madrid.

Ikipe ya FC Barcelona niyo yari imaze igihe ihabwa amahirwe yo kwegukana uyu mukinnyi wari ugiye kwerekeza mu ikipe ya Manchester United ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’umwaka ushize hakabura gato.

Ikipe ya Manchester United yo mugihugu cy’ubwongereza yari imaze igihe kinini yifuza uyu mukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri Euro 2016, irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo k’umugabane w’iburayi.

Nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru cyandikirwa k’uburaka bwa Espagne cyitwa Sport ibitangaza, ngo FC Barcelona yamaze kumvikana na Athletico Madrid kuri uyu mukinnyi ndetse ikaba yiteguye kumugura nyuma y’imikino yanyuma y’igikombe cy’isi iteganijwe kubera mugihugu cy’uburusiya m’ukwezi gutaha.

Ikipe iyo ariyo yose imwifuza igomba gutanga akayabo ka miliyoni 100 z’amayero, gusa FC Barcelona yiteguye gutanga miliyoni 115 z’amayero mu ikipe ya Athletico Madrid kugirango yegukane Antoine Griezmann.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma