FC Barcelona iri hafi gucyemura ikibazo cy’ubwugarizi aho igiye kwegukana myugariro wa FC Seville kuri 35 z’amayero (uyu mukinnyi arifuzwa na Real Madrid na Manchester United):

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona izwi ku izina rya La Liga, Ikipe ya FC Barcelona yo mugihugu cya Espagne yatangiye urugamba rwo gushaka abakinnyi bazayifasha kwitwara neza k’uruhando mpuzamahanga cyane cyane mu irushanwa rya UEFA Champions League.

Muri uyu mwaka w’imikino, iyi kipe y’I Barcelona yagarukiye muri ¼ cy’irushanwa rya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere k’umugabane w’iburayi, aho yasezerewe n’ikipe ya AS Roma yo mugihugu cy’ubutaliyani kumpuzandengo y’ibitego bine kuri bine, gusa ikipe ya AS Roma ikaba yarakomeje kubera igitego yari yatsindiye kukibuga cya FC Barcelona m’umukino warangiye FC Barcelona itsinze ibitego bine kuri kimwe.

FC Barcelona yatsinzwe ibitego bitatu k’ubusa m’umukino wabereye kukibuga cya AS Roma, irifuza gukemura ikibazo cy’ubwugarizi bwayo aho yifuza myugariro ukinira ikipe ya FC Seville witwa Clement Lenglet kuri miliyoni 35 z’amayero.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko, kandi arifuzwa n’amakipe akomeye k’umugabane w’iburayi arimo ikipe ya Manchester United yo mugihugu cy’ubwongereza ndetse na mucyeba w’ibihe byose wa FC Barcelona ariwe Real Madrid.

Ikipe ya FC Seville uyu mukinnyi akinira irifuza kumwongerera amasezerano, aho yahita aba umukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe izakina imikino ya UEFA Europa League m’umwaka w’imikino utaha, ndetse aya masezerano akaba yatuma ikipe iyo ariyo yose imwifuza igomba kumutangaho nibura miliyoni 80 z’amayero.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma