Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomePolitikeFARDC yumvikanye yibeshyera ukuntu igiye kwisubiza uduce M23 yafashe harimo na Rwindi

FARDC yumvikanye yibeshyera ukuntu igiye kwisubiza uduce M23 yafashe harimo na Rwindi

Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje, ko vubaha, umujyi wa Rwindi uherutse kwigarurirwa na M23 hamwe n’ibindi bice biwugaragiye byo muri Rutshuru, mu ntara ya Kivu ya Ruguru zigiye kuwigarurira.

Amakuru agera kuri CorridorReports avuga ko ibi FARDC yabitangarije abaturage binyuze muri Operasiyo yiswe Sokola yakorewe mu gace ka Kanyabayonga mu Majyaruguru ya Kivu, kuri uyu wa mbere taliki 18 Werurwe 2024.

Umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Kapiteni Anthony Mualushayi avuga ko, hari ingabo nyinshi zigiye kuva i Kinshasa, mu gutanga umusanzu no gutera ingabo mu bitugu izindi ngabo zisanzwe ku rugamba mu rwego rwo kwigarurira ibice biri mu maboko ya M23 bahereye mu gace ka Rwindi.

Uyu musirikare yasobanuye ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zongerewe imbaraga n’ikizere biturutse ku bayobozi bagiye kuva i Kinshasa.Ingabo by’umwihariko ziba mu gace ka Lubero kegeranye na Rutshuru nizo ngo zizgiye gufata iya mbere mu kwivuna umwanzi.

Umuvugizi yagize ati: «Nyuma yo gutakaza agace ka Rwindi, ingabo zacu zirimo kwisuganya vuba bishoboka kugirango zigarure Rwindi n’ibindi bice biyikikije. Uyu munsi, twageze kuri Armoirie, kandi ntabwo ari kure ya Rwindi muri Rutshuru. »

«Ingabo zacu umunsi ku munsi ziri mu myitozo ihanitse.Ikindi n’uko abayobozi b’ingabo zacu baturutse i Kinshasa baje kubongeramo ingufu mu buryo bw’ikizere no kububakira ubushobozi mu rwego rwo kubafasha gutsinda.»

Kuva mu ntangiriro mu za Werurwe, M23 yagiye ifata uduce two muri teritwari ya Rutshuru, turimo agace k’abaturage batunzwe ahanini n’uburobyi ka Vitshumbi kari ku nkengero z’ikiyaga Rwicanzige (Lac Édouard), hamwe n’agace ka Rwindi.

Hari abakurikira iyi ntambara bavuga ko ubu M23 igenzura hafi 90% bya teritwari ya Rutshuru ndetse ko yaba isatira teritwari za Lubero mu majyaruguru, na Walikale mu burengerazuba.

FARDC yumvikanye yibeshyera ukuntu igiye kwisubiza uduce M23 yafashe harimo na Rwindi
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights