SUKHOÏ-25 indege y’intambara yifashishijwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo mu kurasa ibisasu biremereye mu bice bigenzurwa n’Ingabo za ARC/M23 ndetse na hatuwe n’a baturage benshi.
Ibisasu bikomeye byarimo biterwa mu nkengero za Localité ya Mushaki na Karuba ndetse no mu bindi bice biri mpande ya Karuba kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023.
Ni urugamba rwari rukaze aho amakuru ava mu buyobozi bw’ibanze ahamya ko imirwano yahuje M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC rwari rukaze. Umuvugizi w’u mutwe wa M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka yemeje aya amakuru agira ati: «Ingabo za RDC n’abafatanya bikorwa babo bongeye gukoresha imbaraga z’umurengera mu kurasa ibisasu mu baturage benshi muri Karuba na Mushaki. Abaturage benshi bongeye guhunga abandi ba buriwe irengero ndetse n’abandi 4 bakomeretse bikabije».
Uyu muvugizi yakomeje avuga ko: «M23, ikomeje kurwana kinyamwuga, irwanirira n’abaturage n’ibyabo».
Ibyo corridorreport.com yabashije kumenya ni uko hari abasivile batanu (5), bishwe n’ibisasu byatewe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, abapfuye barasiwe i Karuba, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi ntambara yongeye gukomera mu gihe havuzwe ko Ingabo z’umuryango w’Afrika y’Amajyepfo (SADC), zaje gufasha igisirikare cy’igihugu cya RDC, ku rwanya umutwe wa M23, ku ikubitiro izafashe iyambere mu muryango wa SADC, haje ingabo z’igihugu cya Afrika y’Epfo.
Ni mugihe kandi Ingabo za ARC/M23, bya vugwa ko zi zengurutse u Mujyi wa Sake, uri mu bilometre 27 nu Mujyi wa Goma, kuwa Gatatu, tariki 27 Ukuboza2023, intambara y’impande zo mbi yarimo ibera mu bilometre 4 uvuye Sake.
Kurundi ruhande intambara yari yongeye kumvikana mu nkengero za Goma mu bilometre 7, aho k’umugoroba wo ku wa Gatatu, barwaniye mubice bya Grupema ya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo.