Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko Ku kibuga cy’indege cya Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haturikiye ibisasu bibiri, kugeza ubu hakaba hataramenyekana ubiri inyuma.
Ni ibisasu byarashwe saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2024.
Raporo y’ibanga ya MONUSCO yabonwe na Corridorreport.com igaragaza ko ibyo bisasu byatewe neza mu gace gaherereye ku kibuga cy’indege cya Goma bikaba byatewe ku ndege ebyiri za gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo mu bwoko bwa Sukhoi-25.
Kugeza ubu nta ruhande ruremezwa ko rwaba rwagize uruhare mu iterwa rya biriya bisasu nkuko iriya Raporo ikomeza ibivuga.
Ku rundi ruhande Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024 na cyo cyemeje ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma cyaraye kigabweho ibitero
Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume, yatangaje ko ‘drones’ ari zo zarashe kuri iki kibuga cy’indege.
Ibi bisasu biguye ku Kibuga cy’Indege cya Goma mu gihe ibice byegereye uyu mujyi birimo Umujyi wa Sake na Gurupoma ya Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo biri kuberamo imirwano.
Mu rwego rwo kuwurinda kugira ngo udafatwa na M23, woherejwemo abasirikare benshi bawurinda.
Ibi bibaye mugihe muri Ethiopia hari kubera i Nama yiga ku mutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi Nama ibaye mugihe M23 iri mu mirwano ikaze, aho ihanganye n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zifatanije n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo, ndetse n’Ingabo za SADC n’izu Burundi, tudasize abacancuro baje bava muri Romania no mu Burusiya.
Muri iyi nama yahurije muri Ethiopia abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, uwa Angola n’uwa Afurika y’Epfo, hagaragajwe ko ubuyobozi bubi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari imwe mizi y’intambara ibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, ubwo byemezaga uguterana kw’iyi nama yabaye kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024.
Byagize biti “Kuri uyu mugoroba ku cyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Kagame yitabiriye inama yayobowe na Perezida João Lourenço wa Angola kugira ngo hashakwe umuti w’imizi y’umutekano muke ukomeje mu burasirazuba bwa RDC; irimo imiyoborere mibi, ivanguramoko n’urugomo.”
M23 kuva yashingwa mu 2012 isobanura ko iri mu rugamba rwo kurwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bakorerwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ababita abanyamahanga.
Bitewe n’ubu bugizi bwa nabi bushingira ku ngengabitekerezo y’ivanguramoko, abenshi muri aba Banye-Congo bahungiye mu bihugu bituranye na RDC. Kugeza aya magingo, u Rwanda rucumbikiye ababarirwa mu 100.000.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu rwandiko yandikiye Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko mu Banye-Congo bari mu Rwanda harimo abarenga 13.000 baruhungiyemo mu mezi ane ashize.
Minisitiri Biruta yagize ati “U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zigera ku 100.000, bamwe muri bo barumazemo imyaka hafi 30. Harimo abarenga 13.000 bahunze itsembabwoko mu burasirazuba mu mezi ane ashize.”
Leta y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko ibibazo by’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bikomoka ku ngengabitekerezo ya jenoside yakwirakwijwe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR uhabwa ubufasha n’ubutegetsi bwa RDC.
Yagaragaje ko hashingiwe ku nyigisho za FDLR, hari indi mitwe ishingiye ku moko yavutse irimo Nyatura CMC igizwe n’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abahutu. Aho ihurira ni uko ikomeje gukwirakwiza imvugo z’urwango zibasira Abatutsi; ikanayobora ibikorwa byo kubica.
Hari ubwo ubutegetsi bwa RDC bwagaragaje ko FDLR ari umutwe usa n’utakiriho kuko umubare w’abarwanyi bawo wagabanyutse cyane, ubundi bugasobanura ko abawugize bashaje, hakaba n’ubwo butangaje ko abawugize ari impunzi. Icyakoze igisirikare cy’iki gihugu cyagaragaje ko hari imikoranire iri hagati abofisiye bacyo n’uyu mutwe.
Mu rugamba rwo kurwanya M23, FDLR iri mu mitwe yitwaje intwaro yifatanya n’ingabo za RDC mu buryo buhoraho. Hiyongeramo igize ihuriro Wazalendo, ingabo z’u Burundi, iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) n’abacancuro baturutse muri Romania.
Uko intambara yo muri Kivu y’Amajyaruguru ikomeza, ni ko ibikorwa byo guhohotera Abanye-Congo b’Abatutsi byiyongera; bamwe mu bahezanguni bakabasabira kwirukanwa mu gihugu cyabo. Ni yo mpamvu bamwe muri bo bakomeje guhungira mu bihugu birimo u Rwanda mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.