Kuri uyu wa Gatatu ushize, ubushyamirane hagati y’abasirikare ba leta, FARDC, n’inyeshyamba zibashyigikiye zizwi nka Wazalendo i Nyangezi muri Teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bwaguyemo abantu batatu.
Amakuru ava muri Gurupoma ya Karhongo yemeza ko amakimbirane yaturutse ku mbunda ba Wazalendo bambuye umusirikare wa FARDC mu isoko rya Munyi. Nyuma, uwo musore yagiye ayirasisha abasivili nkuko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.
Umuyobozi wa grupema ya Karhongo Chishugi Nyangezi avugana n’Ijwi ry’Amerika ku manwa yo kuri uyu wa kane yemeje ko hari abantu batatu bapfuye abandi babiri barakomereka muri ubwo bushyamirane.
Ibi bibaye mu gihe hakomeje kuvugwa ukutumvikana hagati ya FARDC na Wazalendo ku bijyanye n’abakwiye gukora irondo muri Nyangezi.
Ikindi kitumvikanwaho ni ikibazo cy’uko hari abambara imyenda ya gisirikare itandukanye kuko bamwe bafite imishya iheruka gutangwa, abandi bakambara ishaje yacitse.
Amakuru ava mu nzego z’ubuyobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga uko intumwa za FARDC zivuye mu mujyi wa Bukavu zaje kureba uburyo zarangiza iki kibazo nk’uko Bwiza dukesha iyi nkuru ibitrangaza.