Monday, June 2, 2025
Monday, June 2, 2025
spot_img
HomePolitikeFARDC, FNDB, FDLR na Wazalendo bahinduye amayeri? Uburyo budasanzwe bari gukoresha mu...

FARDC, FNDB, FDLR na Wazalendo bahinduye amayeri? Uburyo budasanzwe bari gukoresha mu guhiga ibirindiro n’ububiko bwa Twirwaneho

Mu gihe ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo barimo FNDB, FDLR n’imitwe ya Wazalendo bahanganye na Twirwaneho mu misozi y’amajyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru mashya y’ubucukumbuzi agaragaza impinduka zikomeye mu mikorere n’uburyo bw’intambara bari gukoresha. 

Ahitwa Rugezi, Mikenke na Centre ya Minembwe, haravugwa ibikorwa bihishwe biherekejwe n’ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe, byiganjemo gusenya ahakekwa kuba ibirindiro bya Twirwaneho, ishinzwe kurinda abaturage b’Abanyamulenge. 

Amakuru yizewe aturuka mu bacukumbuzi b’amakuru y’umutekano muri ako karere avuga ko Nyamusaraba, umuyobozi uzwi wa Gumino, yageze mu misozi ya Minembwe avuye i Bujumbura, ari kumwe n’ingabo nyinshi zaturutse mu Burundi.  

Bivugwa ko aba barwanyi harimo n’abahoze ari abasirikare bakomeye ba CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, bakaba bafite ubumenyi n’inararibonye mu ntambara z’ishyamba. 

Amakuru yemeza ko ibi bikorwa bifite intego yihariye yo kugaba ibitero bya giturumbuka ku birindiro bya Twirwaneho, by’umwihariko mu duce twa Bijombo n’imisozi ya Mikenke, hagamijwe gutatanya imbaraga z’uyu mutwe nko mu ntambara yo kubica intege. 

Mu misozi ya Matanganika, Gitumba, na Kabanju, haravugwa inkongi z’umuriro zidafite ibisobanuro bihagije.  

Izi nkongi, ziganjemo gutwika amashyamba manini n’ubusitani bw’inzitane, zivugwa nk’ibikorwa byateguwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi cyangwa imitwe bafatanyije urugamba. 

Bivugwa ko bari gukora biriya bikorwa mu buryo bushobora gukekwa ko bugamije gusenya ibirindiro n’ububiko by’intwaro bya Twirwaneho byihishe mu mashyamba. 

Mu bindi ibi bikorwa bigamije harimo kwirukana abaturage bakekwa ko bashyigikiye cyangwa batanga amakuru kuri Twirwaneho; Guhungabanya uburyo bw’itumanaho n’ubuhahirane hagati y’abarwanyi bo mu misozi. 

Ubusanzwe imitwe yitwaje intwaro muri Kivu yifashishaga amayeri ya gakondo n’intambara zishingiye ku kwihisha no gucunga ahantu h’ishyamba.  

Gusa ibihombo bikomeye byaherukaga kugaragara ku ruhande rwa FARDC n’abafatanyabikorwa bayo byabaye impamvu yo gushaka uburyo bushya bwo guhangana, harimo no gukoresha ibihe by’ikirere n’ahantu hagoye kugerwamo nk’intwaro z’ubwenge mu kuburabuza abo bahanganye. 

Nubwo iyi mikorere mishya ishobora gutanga umusaruro mu gutahura ibirindiro by’abarwanyi, ishobora no gutuma abaturage b’inzirakarengane babigwamo, cyane cyane abatuye hafi y’uduce twibasiwe n’inkongi. 

Hari impungenge zikomeje gututumba mu rwego mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu, aho bamwe mu bagize sosiyete sivile bavuga ko ibi bikorwa birimo kuba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye no kurengera ibidukikije n’abaturage b’abasivile. 

Mu gihe ingabo za FARDC n’imitwe bafatanya zigenda zongerera imbaraga ibikorwa byazo byo gutwika no gutera inkambi za Twirwaneho, hakomeje kwibazwa niba aya mayeri mashya azatanga umusaruro mu buryo burambye, cyangwa niba azarushaho gukurura umwiryane w’igihe kirekire n’ingaruka ku baturage. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe