Saturday, May 24, 2025
Saturday, May 24, 2025
spot_img
HomePolitikeFADM yungutse abasirikare ba mbere bahawe imyitozo ikaze n’igisirikare cy’u Rwanda, RDF

FADM yungutse abasirikare ba mbere bahawe imyitozo ikaze n’igisirikare cy’u Rwanda, RDF

Perezida Daniel Chapo wa Mozambique, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’igihugu cye (FADM), yayoboye umuhango wo gusoza amasomo yihariye yahawe abasirikare 525 batojwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF). 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Uwo muhango wabereye mu kigo cy’imyitozo cya Nacala, mu ntara ya Nampula, ku wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi 2025. Abo basirikare bahawe amasomo y’ikirenga yateguriwe ingabo zirwanira ku butaka, nyuma y’amezi atandatu bari bamaze bahugurwa n’Ingabo z’u Rwanda. 

Mu ijambo rye, Perezida Chapo yashimiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’Ingabo za RDF ku ruhare rukomeye bagize mu kugarura amahoro n’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, yari imaze igihe yarazahajwe n’ibyihebe. Yagaragaje ko kuba igihugu cy’inshuti nk’u Rwanda cyarafashe iya mbere mu gutanga ubumenyi ku ngabo za Mozambique ari amahirwe akomeye. 

Yagize ati: “Imyitozo nk’iyi yaherukaga kuba muri Mozambique mu mwaka wa 2011, itangwa n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuba igihugu cy’inshuti kidutoreza ingabo ni ishema rikomeye kuri twe. Turashimira cyane RDF ku bw’uyu musanzu w’ingirakamaro.” 

Maj. Gen Emmy Ruvusha, uyoboye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, na we yashimiye ubuyobozi bwa Mozambique ku bufatanye buhamye, anashimira abatozwaga ku bwo kwitanga no guharanira gutyaza ubumenyi. Yibukije ko imyitozo ari intangiriro y’inshingano ziremereye zo kubungabunga amahoro n’umutekano w’igihugu cyabo. 

Muri abo basirikare basoje amasomo harimo n’abagore batandatu. Bigishijwe ibijyanye no kurwanya iterabwoba, uburyo bwo kurwana mu mijyi, gutabara abantu bari mu kaga, gutegura no kugaba ibitero byihuse, gukora ubutasi, ndetse n’amayeri akoreshwa n’imitwe y’ingabo zihariye. 

U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo na polisi muri Mozambique muri Nyakanga 2021, aho abasaga 1,000 boherejwe gufatanya n’ingabo z’iki gihugu mu guhashya iterabwoba muri Cabo Delgado.

Nyuma yo gutsinda ibyihebe byari bihamaze igihe, ubu RDF ikomeje igice cyo guhugura ingabo za Mozambique kugira ngo zizabashe kwirwanaho igihe RDF izaba isoje ubutumwa bwayo. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe