Sunday, May 4, 2025
Sunday, May 4, 2025
spot_img
HomePolitikeEU Yasabye ko Ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC byubakira ku byagezweho...

EU Yasabye ko Ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC byubakira ku byagezweho muri Angola, mu gihe hategurwa isinywa ry’amasezerano ya nyuma i Washington

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko ushyigikiye ibiganiro biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko usaba ko byubakira ku byari byaragezweho binyuze mu bushishozi bwari buyobowe na Perezida João Lourenço wa Angola. 

Ibi byatangajwe n’Intumwa yihariye ya EU mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Johan Borgstam, mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa kuri uyu wa Kane. 

Borgstam yavuze ko ibiganiro bikomeje gushyigikirwa na EU, cyane cyane kuba Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zarinjiye mu rugendo rwo guhuza Kigali na Kinshasa, abifata nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo. 

Yagize ati: “Ni ingenzi ko buri buryo bushya bwubakira ku mbaraga zakoreshejwe mbere. Perezida João Lourenço n’Angola bagize uruhare runini mu biganiro bya Luanda, kandi ibyo ntibikwiye kwirengagizwa cyangwa guteshwa agaciro.” 

Ibi biganiro bikomeje gutera intambwe, nyuma yo guhura kwa Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi i Doha, ndetse n’amasezerano y’amahame y’amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 25 Mata 2025. 

Biteganyijwe ko muri Kamena 2025, Perezida Donald Trump azakira Perezida Kagame na Tshisekedi muri White House, aho bazasinyira amasezerano y’amahoro arimo n’ay’ubufatanye mu bukungu.  

Amerika yatangaje ko aya masezerano azafasha mu gukemura burundu ibibazo bimaze imyaka myinshi mu karere, birimo umutekano muke, iterabwoba, n’ubusumbane mu gusaranganya umutungo. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko amasezerano y’ingenzi yamaze gutegurwa kandi ko ku wa Gatanu tariki 2 Gicurasi, buri ruhande ruzatanga imbanzirizamushinga y’amasezerano.  

Ibi byemejwe kandi n’Umujyanama Mukuru wa Trump ku bijyanye n’Afurika, Massad Boulos, wavuze ko intambwe ikomeye imaze guterwa. 

Ibiganiro bya nyuma biri gukorwa ku bufatanye bwa USA, Qatar, u Bufaransa na Togo, ihagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Aho mbere ibiganiro byabaga binyuze muri gahunda ya EAC-SADC, ubu byimuriwe mu mutaka w’Afurika Yunze Ubumwe. 

U Rwanda na RDC byemeranyije na Amerika ko mbere yo gusinya, RDC igomba gukemura ibibazo bijyanye n’umutekano birimo n’umutwe wa FDLR, hamwe n’amavugurura y’imiyoborere mu gihugu. 

Impande zombi kandi zizasinya amasezerano y’ubukungu na Amerika, harimo n’ishoramari ryitezwe ku bwinshi mu bihugu byombi. 

Komite mpuzamahanga yashyizweho kugira ngo igenzure ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano irimo Amerika, Qatar, Togo n’u Bufaransa. 

Iyi ntambwe y’amateka ishobora kuba ari yo ntangiriro y’icyizere gishya mu Karere k’Ibiyaga Bigari, igihe cyari kimaze imyaka cyaranzwe n’intambara, ubushyamirane n’ibura ry’amahoro arambye. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe