Ese uyu niwo mwaka wo Gutwara Igikombe ku ikipe ya KIYOVU SPORT FC?

Ikipe ya KIYOVU SPORT FC iri mu makipe ya mbere yabayeho mu Rwanda. Ubu ikipe ya KIYOVU SPORT FC imaze imyaka 55. Kuko yabonye ubuzima gatozi tariki 11/5/1964.

Muriyo myaka imaze ikaba ifite ibikombe 7 bya Championnat ndetse ikagira n’ibikombe 3 by’igihugu aribyo byasimbuwe n’IGIKOMBE CY’AMAHORO.
Nk’uko amateka abigaragaza n’uko ikipe ya KIYOVU SPORT FC iheruka k’Umukino Wa nyuma(FINALE) mu mwaka 1988 tariki ya 5/7/1988 ubwo yakinaga na ETINCELLES FC. Bivuze ko hashize imyaka 31 ndetse na Nyuma ya GENOCIDE yakorewe abatutsi iheruka Ku mukino Wa nyuma 4/7/1998 Bikaba bihwanye n’imyaka 21 itagera Ku Mukino Wa nyuma ubwo yagombaga guhura na RAYON SPORTS maze ikipe ya KIYOVU SPORT FC yanga gukina Kubera ko Ikipe ya RAYON yari yashakiye abakinnyi babanyamahanga babashakiye ibyangombwa byo gukina nk’abanyarwanda.

Maze Ikipe ya KIYOVU yanga gukina kubera ko icyo gihe nta munyamahanga wari wemerewe gukina igikombe cy’Amahoro maze RAYON abo banyamahanga yari yabashakiye indangamuntu z’abanyarwanda bavuga ko bakomoka i CYANGUGU.

Ikipe ya KIYOVU SPORT FC mbere y’uko igera k’umukino Wa nyuma w’iki gikombe cy’Amahoro nyuma yo Gutsinda ETOILE DE L’EST FC, MUKURA VC&L FC,INTARE FC,POLICE FC.
Ese n’iki twakitega kur’uyu mukino Wa Nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ugiye guhuza KIYOVU SPORT FC vs AS KIGALI FC? Twagerageje kuberaka munkuru duheruka kwandika inzira aya makipe yanyuzemo.

Ikindi twabibutsa n’uko aya makipe yombi akaba afite ibikombe by’Igihugu k’uburyo bukurikira:KIYOVU SPORT FC (1976,1984,1985).NAHO AS KIGALI FC 1(2013).

Tubararikiye kubagezaho uko uyu mukino uribuze kurangira ndetse n’ibirori by’ikipe iri bube yatwaye igikombe hagati ya KIYOVU SPORT FC vs AS KIGALI FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *