Wednesday, March 12, 2025
Wednesday, March 12, 2025
spot_img
HomeIbyamamareEse NGWINONDEBE ni we watumye Danny NANONE ata urugo? »Inkuru irambuye

Ese NGWINONDEBE ni we watumye Danny NANONE ata urugo? »Inkuru irambuye

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip-Hop, Danny Nanone, akomeje kuvugwa mu nkuru zidasanzwe zijyanye n’umubano we n’umugore we babyaranye abana babiri, BUSANDI Moreen. Hashize igihe kinini bivugwa ko uyu muhanzi yanze gutanga indezo y’aba bana, ndetse bikaba bivugwa ko yirengagiza inshingano ze nk’umubyeyi.

Mu mwaka wa 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse Danny NANONE gutanga amafaranga y’indezo angana na 100,000 Frw buri kwezi, nyuma y’uko Moreen amujyanye mu nkiko amushinja kwanga kwita ku bana be no kutabiyandikishaho. Nyamara, uyu muhanzi ntiyubahirije icyemezo cy’urukiko, bituma mu mwaka wa 2024 yongera kwitaba urukiko. Yahise ategekwa kongera ayo mafaranga agera kuri 180,000 Frw buri kwezi no kwandikisha abana ku mazina ye.

Amakuru ityazo.com dufite avuga ko, hashize amezi arenga 10 Danny NANONE atita ku bana be, ndetse bivugwa ko igihe cyose Moreen ajyaga kumwishyuza, uyu muhanzi ahita yikingirana mu nzu. Moreen yabwiye itangazamakuru ko rimwe yigeze kumusaba amafaranga yo kuvuza umwana wari urwaye, aho kumufasha, Danny NANONE ngo yahise amuhunga amusigira abana mu rugo ndetse asiga afunze ibyumba by’inzu  byose.

Moreen yagize ati:  «Sinzi impamvu yanga abana be. Iyo ndamutse ngiye  kumureba ariruka, Ese ni gute nakwizera ko azubahiriza inshingano ze? Sinshaka ibindi, icyo nshaka ni uko abana be batabaho mubuzima bubi.»

Mugutohoza neza iyi nkuru, twabonye amakuru avuga ko impamvu nyamukuru Danny NANONE yanga kwita ku bana be ari umubano udasanzwe afitanye na NGWINONDEBE. Moreen ashinja uyu mugore kuba ari we utuma Danny NANONE adashyira imbere abana be. Moreen avuga ko n’iyo abana be bagiye kureba se, yanga gukingura kuko aba ari kumwe na NGWINONDEBE.

Bitewe n’ukwigomeka kwa Danny NANONE ku cyemezo cy’urukiko, Moreen yahisemo kujya kugwatira ibikoresho bye, ariko ubuyobozi bw’ibanze burabyanga. Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwesero, NYINAWUMUNTU Irene, yavuze ko bategetse Moreen kujyana ikirego murukiko kugira ngo arenganurwe, cyane ko bari bafite amakuru y’uko Danny NANONE yajyaga amutera ubwoba ndetse rimwe na rimwe akamufatiraho icyuma.

Umunyamakuru wa Ityazo.com, mu bushakashatsi bwe, yemeje ko amakuru y’uko Danny NANONE yanze gutanga indezo y’abana be atari impuha, ko ahubwo ari ukuri kwambaye ubusa. Yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2023, Moreen yagiye akora ibishoboka byose ngo abana be bagire ubuzima bwiza, ariko bikaba iby’ubusa.

Mu kiganiro Moreen yatanze kuri 3D TV, yemeje ko Danny NANONE atigeze agaragaza ubushake bwo gufasha abana be, ndetse ashimangira ko buri gihe yajyaga kumureba amusaba ubufasha, uyu muhanzi yahitaga ahunga. Moreen yavuze ko rimwe yageze iwe amusaba amafaranga yo kuvuza umwana wari urwaye bikomeye, aho kumufasha, Danny NANONE ngo yahise ahunga amusigira abana mu rugo afunze ibyumba byose.

Ityazo.com inavuga ko hari ibimenyetso byerekana ko Danny Nanone yaba afite ikibazo cy’imyitwarire idahwitse, aho bamwe mu baturanyi be bavuga ko atajya yitaba telephone iyo ari muri urwo rugo, cyane cyane iyo babonye Moreen aje kumureba.

Ubwo twageragezaga kuvugisha Danny Nanone kugira ngo tumenye uruhande rwe kuri ibi birego, telefone ye ntiyacagamo. Na NGWINONDEBE, uvugwaho kuba ari inyuma y’ibibazo byose Moreen afite, na we ntitwabashije kumuvugisha.

Iki kibazo gikomeje gutera impaka mu bakunzi ba muzika nyarwanda, aho benshi bibaza niba koko Danny NANONE ashobora kwitwara gutya ku bana be. Ese koko Ngwinondebe yaba ari we muterankunga w’ibi bikorwa byose? Inkuru iracyakomeza gukurikiranwa……

Moreen yahisemo kujya kugwatira ibikoresho bya Danny, ariko ubuyobozi bw’ibanze burabyanga
Ese NGWINONDEBE ni we watumye Danny NANONE ata urugo?
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights