Ese inzozi ni iki? Ese gusobanukirwa inzozi zawe byagufasha iki?

Muri make, inzozi ni uruhurirane rw’ibintu biba byizana tutabishaka maze tukamera nk’aho turi mo kubibamo kandi mu by’ukuri dusinziiriye.Abantu barota ibintu bitandukanye kandi byinshi nk’uko ubuzima ari ikintu cyagutse niko n’inzozi zagutse cyane.Gusa muntu mu mibereho ye yagerageje guha inzozi ibisobanuro bitandukanye bitewe n’ibyo yibwira , ibyo yemera aho yakuriye abo babanye n’ibindi byinshi .

  1. Ese abatuye isi bose bararota?

Abatuye isi iyo bava bakagera, bararota kandi buri wese agasobanura inzozi mu buryo bwe.Mu mateka, inzozi zagiye zifashishwa nk’inzira yo kwemera aho abantu bazifataga nk’ubuhanuzi buturutse ku mana babaga bemera.

Inzozi akenshi aba ari ukugaruka kw’ibyo umuntu aba yiriwe mo cyangwa se ibyifuzo bya nyiri ukurota inzozi.

  1. Ese inyamaswa zirarota?

Kurota ntabwo byihariwe n’abantu gusa, kuko n’inyamaswa nazo ngo zirarota cyane cyane inyamabere (mammiferes) hamwe n’inyoni.Abantu b’imyemerere y’amadini itandukanye bagendaga bagaragaza ko inzozi ari imwe mu nzira Imana cg imana ku bemeraga nyinshi yifashishaga mu gutambutsa ubutumwa ku kiremwamuntu.

Ubushakashatsi butandukanye bw’abahanga mu mitekerereze y’abantu (Psychology) bugaragaza ko inzozi ari ukuri kw’ibyo umuntu abamo, (ibyo atekereza , ibimushishikaje).Ibi ngo biba byaterewe hejuru n’umubabaro, umujinya cyangwa umunaniro.

Turaza kubashakira Ubusobanuro bunyuranye bw’inzozi abantu benshi bakunze kurota kandi baka bazihuriraho mu ijoro rimwe.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma