Umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Element EleéeH, ari mu bitangazamakuru nyuma yo kugenda avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ibibazo bibiri bikomeje kwibazwa na benshi ni urukundo rwe n’umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver ndetse n’impamvu ibirango bya 1:55AM Ltd bitagaragara mu ndirimbo ye nshya yise ‘Tombe’.
Nyuma y’uko amakuru yatangiye gukwirakwira avuga ko Element yaba ari mu rukundo na Sherrie Silver, uyu musore w’imyaka 25 yahisemo gushyira ukuri ahabona.
Mu kiganiro yagiranye na Chita Magic, Element yatangaje ko we na Sherrie ari inshuti zisanzwe kandi amwubaha cyane.
Yagize ati: “Ntabwo ndi mu rukundo na Sherrie Silver. Ni inshuti yanjye nubaha cyane. Namusabye kujya mu mashusho y’indirimbo yanjye, arabyemera, kandi kuri njye numvaga ari ibintu bikomeye kuko ni umubyinnyi mpuzamahanga wakoranye n’ibyamamare nka Rihanna na Lady Gaga.”
Uyu musore yasobanuye ko impamvu yakoranye na Sherrie ari uko yamubonye nk’umuntu ufite impano idasanzwe kandi yari azi neza ko azamufasha kuzamura urwego rw’amashusho y’indirimbo ye.
Icyakora, nubwo yari yifuje ko Sherrie agaragara nk’umubyinnyi, abajyanama be bagiriye inama yo kugira ngo nawe agaragare muri ayo mashusho.
Nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Tombe’, abafana benshi baguye mu rujijo kuko itagaragayeho ibirango bya 1:55AM Ltd, sosiyete isanzwe imufasha mu muziki.
Element yasobanuye ko impamvu ari uko atigeze asinya nk’umuhanzi muri iyi sosiyete, ahubwo ari umu ‘producer’ wabo.
Ati: “Njye erega buriya sinigeze nsinya nk’umuhanzi, n’igihe mwaba mwarabonye bajyamo biba ari uko hari uruhare runaka bagize mu ikorwa ry’indirimbo. Ubu rero ni njye wirwanyeho ni yo mpamvu batarimo.”
Element afite sosiyete yise ‘Eleéesphere Music Worldwide’, ari na yo iri kugaragara mu bikorwa bye bishya.
Ibi bikaba byashimangiye ko atari kugerageza kuva muri 1:55AM Ltd, ahubwo ari we ubwe wagize uruhare rukomeye mu gukorera indirimbo ye nshya ku giti cye.
‘Tombe’ ni indirimbo nshya y’uyu musore yakoze mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Director Gad afatanyije na Munezero Jean Chretien. Yifashishijemo Sherrie Silver, ibintu byatumye benshi bayivuga cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Element EleéeH amaze kwigarurira imitima ya benshi nk’umuhanzi ndetse n’utunganya umuziki ufite impano idasanzwe.
Yatangiye umuziki mu 2022, aho amaze gushyira hanze indirimbo enye zose zakozwe mu buryo bugezweho.
Kuba yarashoboye gukorana n’abahanzi bakomeye ndetse n’ababyinnyi mpuzamahanga nk’aba, byerekana ko afite intego yo gutumbagira mu ruhando mpuzamahanga.
Mu gihe abafana be bakomeje kugenda bibaza byinshi ku mikoranire ye na 1:55AM Ltd ndetse no ku mubano we na Sherrie Silver, we aracyakomeje gushimangira ko ibiri kuvugwa ari ibihuha, ahubwo agashyira imbaraga mu gukora umuziki wihariye ugenewe abakunzi be.