Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ukuboza 2023 haravugwa inkuru y’uko Ingabo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wari warohereje mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye gutaha.
Ku ikubitiro; Ingabo za Kenya ni zo zabimburiye izindi, mbere y’iminsi itanu ugereranyije n’igihe izi ngabo zari zarahawe cyo kuva mu burasirazuba bwa RDC.
Kenya ni na yo yari yarohereje Ingabo zayo muri RDC mbere y’ibindi bihugu bya EAC, mbere yo gukurikirwa n’ibihugu by’u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo. Ingabo za Kenya zari zimaze umwaka urenga zikorera ibikorwa byazo muri za Teritwari za Rutshuru, Nyiragongo ndetse n’Umujyi wa Goma.
Amafoto yagiye hanze yerekana zimwe muri izi ngabo ziri ku kibuga cy’indege cya Goma, zitegura gufata rutemikirere zigasubira iwabo. Ingabo za EAC zatangiye kuzinga utwangushye, nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko itazazongerera amasezerano yo gukomeza kuba ku butaka bw’icyo gihugu.
Ni nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi n’ubutegetsi bwe bakunze kunenga umusaruro wa ziriya ngabo, ahanini bitewe no kuba zaranze kujya mu mirwano n’inyeshyamba za M23.
Kujya mu mirwano na M23 ntabwo byari muri gahunda iri mu zajyanye EACRF, n’ubwo Leta ya Kinshasa yo yifuzaga ko ziriya ngabo zajya ku rugamba.
Kugeza ubu amakuru agera kuri corridorreport.com n’uko Ingabo za EAC nizimara kuva muri RDC zizahita zisimburwa n’iz’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) zigeze kure imyiteguro yo kujyayo.