Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Buramazi, Akagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, barasaba ko mugenzi wabo bakeka ko aroga abana yakurwa mu mudugudu, agasubizwa aho yaturutse.
Umwe muri abo baturage yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko uwo mugore yaba yarahaye uburozi umwana, maze bamutwara ku buyobozi kugira ngo abumukuremo.
Ngo yarabyemeye arikata ku mubiri, amusigaho amaraso ndetse avuga amagambo atangaje, nyuma yaho umwana wari wararwaye arakira. Uyu muturage avuga ko nibatagira icyo bakora, bashobora gufata icyemezo gikomeye cyo kumwivugana no kumutwikira mu nzu.
Uyu muturage yakomeje avuga ko nubwo hari icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyo kumusubiza iwabo, uwo mugore yihisha ku manywa ariko agasubira mu mudugudu nijoro. Abaturage ngo barambiwe ibyo bibazo, ndetse bamwe ngo bashobora kumwicisha amabuye.
Mukaniyonsenga Adelphine, umwe mu baturage, na we yemeza ko umwana we yabazwe uburozi, nyuma agakira ubwo yamugezagaho uwo mugore, akamusabira ko yongera kumubona ari muzima.
Avuga ko iyo bitagenda gutyo, we n’abandi bari bamaze gufata umwanzuro wo gutwikira uwo mugore mu nzu.
Undi witwa Tuyishime Joshua, avuga ko uwo mugore yabazaniye amahano mu mudugudu, kuko ngo aroga n’amatungo yabo.
Ati: “Nitumukubita tukamwica, bizaba ari ukubera ko twarenzwe. Turasaba ko yimuka kuko ntitukimwifuza.”
Tuyishimire Jean Paul, utwara igare, avuga ko amaze kugwa imbere y’inzu y’uwo mugore inshuro eshatu, bikekwa ko bitewe n’uburozi, kuko hari ababibonamo ibimenyetso bya igicuri.
Bosenibamwe Elayo na we avuga ko uwo mugore yaturutse ahandi, none akaba yitwaye nabi aho yari atuye. Ngo yahaye uburozi abana bamwe barapfa, abandi bararwara bikomeye.
Ati: “Natimuka bizarangira tumwishe, kuko ntituzakomeza kumurebera.”
Gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe yavuze ko ibivugwa n’abaturage atari ukuri.
Ati: “Ntabwo ari ukuri ko nari mpari ubwo bivugwa ko yakijije umwana. Ibyo abaturage bavuga ni ibihuha, bishobora gushingira ku nzangano. Nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko uwo mugore arogaga.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko uwo mugore ari Umunyarwanda wemerewe gutura aho ashaka, kandi ko nyuma y’izo mvururu yahise ajya iwabo i Rutsiro, ariko niba azagaruka cyangwa atazagaruka ntacyo abiziho.
Tariki ya 2 Ukuboza 2023, muri uwo murenge wa Cyanzarwe higeze kuba ikibazo nk’icyo, aho umukecuru w’imyaka 60 yishwe n’abaturage bamuziza ibirego by’amarozi, Polisi ikaba yarafashe abantu batanu bakekwagaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.