Friday, April 18, 2025
Friday, April 18, 2025
spot_img
HomeIyobokamanaDr.Rev.Rutayisire yasimbuwe ku buyobozi muri Angilikani

Dr.Rev.Rutayisire yasimbuwe ku buyobozi muri Angilikani

Rev Pst Dr. Antoine Rutayisire wari Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, yasimbuwe ku mirimo ye na Pasiteri Karegesa Emmanuel.

Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, Musenyeri Rusengo Nathan Amooti, ni we watangaje izi mpinduka.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Rev Past Dr Antoine Rutayisire yavuze ko ari kwitegura kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuko Itorero Angilikani riteganya ko Pasiteri cyangwa Musenyeri wujuje imyaka 65 ahita ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Icyo gihe yavuze ko ku wa 29 Gicurasi 2023 ari bwo azaba asoje imirimo ahabwa n’itorero kuko imyaka 65 y’ikiruhuko cy’izabukuru izaba yuzuye.

Yagize ati “Ku itariki 29 z’ukwezi kwa Gatanu nzabyuka ntakiri umukozi wa Diyosezi. Ntabwo nzaba nahagaritse ubutumwa ariko nzaba nahagaritse kuyobora Paruwasi n’indi mirimo yose.”

Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko yamaze gutegura imirimo azajyamo najya mu kiruhuko gusa azanezezwa no kwita ku muryango we by’umwihariko abuzukuru ariko akazakomeza n’ivugabutumwa.

Rev Past Dr. Antoine Rutayisire yatangiye ivugabutumwa mu 1983 akimara gukizwa. Mu 1990 yaretse akazi ko kuba mwarimu igihe cye agiharira kwigisha ijambo ry’Imana. Icyo gihe yahise ajya kuyobora Umuryango w’Ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w’Abanyeshuri ba Kaminuza, akaba ari we wabaye Umunyamabanga Mukuru wawo wa mbere kugeza mu 1994.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutayisire yayoboye Umuryango w’Ivugabutumwa, AEE.

Mu 2008 ayobora Paruwasi ya Saint Etienne mu Biryogo ahava ajya kuyobora Paruwasi ya Remera arimo kugeza ubu. Umuhango wo kumusezera ku mugaragaro uteganyijwe ku wa 6 Kamena 2023.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights