Saturday, December 28, 2024
Saturday, December 28, 2024
spot_img
HomeOther NewsDr Bishop Rugagi Innocent agiye kwimika abashumba 5 nyuma yo kubona ko...

Dr Bishop Rugagi Innocent agiye kwimika abashumba 5 nyuma yo kubona ko bari ku kigero gishyitse

Umushumba Mukuru w’Amatorero y’Abacunguwe [Redeemed Gospel Church], Dr Bishop Rugagi Innocent ateguye ibiroli bikomeye byo kwimika abashumba 5 nyuma yuko Imana yabagenzuye maze ikabemera nk’abakozi bayo .

Ibi biroli bizabera muri Canada,Chateau Rayale 3500boul.du souvenir kuwa 27 Gicuransi 2023 kuva kw’isaha ya saa tatu za mugitondo kugera saa munani (3-8h00).

Dr Bishop Rugagi Innocent mu kiganiro yagiranye na CorridorReports yavuzeko aba bazimikwa bari basanzwe ari abashumba (Pasiteri) bamenyerezwa ariko batarasengerwa ari nayo mpamvu hateguwe umuhango ukomeye wo kubimika kumugaragaro.

Bishop Yagize ati:”Bamaze imyaka 2 n’amezi atandatu bari mw’imenyerezwa no kugenzurwa ngo itorero rirebe ko bashobora kuba abashumba b’umukumbi w’Imana bityo nyuma yo kubona ko bashyitse niyo mpamvu bagiye gusengerwa no gusukwaho amavuta ya gishumba.

Dr Bishop Rugagi Innocent tumubajije impamvu abashumba yimika abanza kubanyuza mw’igeragezwa ndetse tumubaza iby’umwihariko abakristo baba bagomba kumenya mbere yuko umuntu yemezwa ngo abe umushumba w’itorero ,aha yagize ati:”Kuba umushumba si ikintu cyoroshye ,ubihawe ashobora gutekereza yuko azamuwe mu ntera ariko aha yaba yibeshye gatoya kuko kuba umwungeri mwiza bisaba guca bugufi ukemera kuba umugaragu wabo ushumbye”.

Yakomeje avugako umushumba agomba kurangwa no kwihangana,guca bugufi,gukunda gusenga no kugira ibanga ry’umurimo w’Imana bityo rero iyo tubashyira mw’igeragezwa tuba turi kureba niba bujuje ibi bintu bimeze nk’ikita rusange ku mushumba ukorera Imana mu kuri no mu mwuka.

Ati:”Umushumba mwiza agomba guharanira kuzuza inshingano ze kandi akabikora mu gukiranuka no kwemera kuba umugaragu wabo ashinzwe kuyobora kuko Uyu mwanya umuntu aba abonye ni uwo kwicisha bugufi umuntu akamenya ko agomaba gufatanya n’abo asanze mu buyobozi gushyira mu bikorwa gahunda z’Iterambere ry’Itorero ndetse na gahunda za Leta hirindwa inyigisho z’ubuyobe kandi akamenya ko igitabo cya Bibiliya aricyo tegeko nshinga ngenderwaho mu bikorwa byose by’itorero”.

AbadhAbashumba batanu bazimikwa barimo Abanyarwanda babiri aribo Madame Esperence Buriza na Ntaganda Theodore ndetse hakazimikwa n’abandi babiri bo muri Haiti barimo Mackson Domerson na Rose Darius Roux hamwe n’umurundi umwe bwana Nzigamasabo Charles.

Twibutseko Bishop Rugagi Innocent anakomeje imyiteguro y’amasengesho y’imbaraga z’Imana no kubohoka azaba mucyo bise “Special Deliverence and Miracle night”(Ijoro ridasanzwe ry’ibitangaza no kubohoka) akazabera muri Canada mu mujyi wa Ottawa,Adress4090 bel-green drive Ottawa City Center.Iki giterane cy’amasengesho kizaba kuwa 09 Kamena 2023 kuva kw’isaha ya saa tatu z’umugoroba kugera saa kumi n’imwe za mu gitindo(21h00-5h00).

Dr Bishop Rugagi Innocent agiye kwimika abashumba 5 nyuma yo kubona ko bari ku kigero gishyitse
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights