Dore urutonde RIB yashyize hanze rugaragaza ibyaha Sankara akurikiranyweho

Urwego rw’ igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko Nsabimana Callixte wihimbye Sankara yamaze gutabwa muri yombi inavuga urutonde rw’ ibyaha akurikiranyweho birimo n’ ubwicanyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mata 2019 nibwo RIB yasohoye itangazo ivuga ko Sankara yafashwe nyuma y’ igihe ashakishwa kubera ibyaha akekwaho kuba yarakoreye ku butaka bw’ u Rwanda.

Iri tangazo rivuga ko Sankara akurikiranyweho ibyaha birimo Kurema umutwe w’ abagizi ba nabi, Gukora ibitero by’ iterabwoba, Ubugambanyi no gushishikariza iterabwoba, gushimuta abantu, ubwicanyi no gusahura.

RIB yakomeje ivuga ko dosiye ya Callixte Sankara izashyikirizwa urwego rw’ igihugu rw’ ubushinjacyaha agakurikirwana hakurikijwe inziza ziteganywa n’ itegeko.

Nsabimana Callixte , wihaye ipeti rya Majoro, yigambye ibitero byaguyemo abantu mu bihe bitandukanye byakorewe ku butaka bw’ u Rwanda. Sankara yigambye ko yafashe ishyamba rya Nyungwe ariko Leta y’ u Rwanda ivuga ko ibyo Sankara yavuze bitigeze bibaho. Sankara avuga ko ibi bitero byakorwaga n’ umutwe w’ abarwanyi bibumbiye muri National Forces for Liberation(FLN) avuga ko abereye umuvugizi.

Hari amakuru avuga ko Sankara yafatiwe mu birwa bya Comores, akoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe n’ ubutabera bw’ u Rwanda.