Félix Tshisekedi Tshilombo ni umukandida numero ya 20 muhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, yongeye yumvikanye abwira abatuye mu mujyi wa Lubumbashi, intara ya Haut-Katanga ko abanzi b’igihugu cyabo bayobowe na Paul Kagame uyobora u Rwanda.
Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023 Tshisekedi yavuze aya magambo ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza uyu mwanya muri uyu mujyi, nyuma yo kubasobanurira ko u Rwanda rwateye uburasirazuba bw’igihugu cyabo.
Tshisekedi yagize ati: “Umwanzi ari kuturwanya kandi murebye intambara yo mu burasirazuba imaze hafi imyaka 30, abavandimwe bacu na bashiki bacu bari gupfa kandi nta muryango mpuzamahanga wazamuye urutoki ngo uhagarike ubushotoranyi mu burasirazuba bw’igihugu cyacu.”
Félix Tshisekedi Tshilombo kandi yabwiye ab’i Lubumbashi ko ari we wafashe icyemezo cyo kurwanya “umwanzi w’igihugu” mu burasirazuba. Ati: “Kuva mu 2022, nafashe icyemezo cyo kuvuga ko bihagije, intambara igomba guhagarara.”
Kugeza ubu Rwanda n’amahanga byemeza ko umutwe witwaje intwaro wa M23 ari wo wubuye imirwano mu mpera z’umwaka w’2021, ariko Tshisekedi yavuze ko abanzi b’igihugu cyabo bayobowe na Perezida Paul Kagame.
Mu magambo ye bwite Tshisekedi yagize ati: “Ntibigasubire kandi nabwira abanzi ba RDC, binyuze mu muyobozi wabo uzwi ku Banyekongo bose,Paul Kagame, ko bihagije. Ububabare Abanyekongo bagize burazwi, kandi nibukomeza, azatubona.”
Perezida Kagame muri Kamena 2022 yaganiriye n’umunyamakuru Zain Verjee wa Bloomberg, avuga ko Tshisekedi iyo ashinja u Rwanda uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC, aba yihunza inshingano ze kandi ko yirengagiza impamvu yatumye M23 yegura intwaro.
Yagize ati: “Guhimba ibyo birego ni uguhunga inshingano ze nka Perezida wa kiriya gihugu. Abanyekongo bakomoka mu Rwanda ndetse n’uburyo icyo kibazo gifatwa muri Congo bikwiye kwitabwaho cyane. Cyakemuka. Urebye ku burenganzira bw’abantu, gukemura ikibazo cyabo biroroshye.”
U Rwanda na RDC bibanye nabi kuva mu ntangiriro z’umwaka w’2022, ndetse amahanga ateguza ko ibibazo bifitanye nibitabikemura, bishobora kuzajya mu ntambara yeruye.