Dore ibyago n’ingaruka biterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga  udashyiramo ubushishozi.

Uko ikoranabuhanga ryihuta ni ko n’umuvuduko waryo mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye birimo nk’iby’ubucuruzi, ubuzima, Uburezi, ubumenyi, imyidagaduro n’ibindi urushaho gusakara mu bantu b’ingeri zitandukanye ukanatanga umusaruro mu buryo bwihuse mu gihe bikoranywe ubushishozi. Ariko kandi ku rundi ruhande riri kwangiza ibirenze ibyo ryakemuye.

Mu minsi ya none ntabwo bigisaba abantu gufata umwanya wo kujya mu mazu acururizwamo murandasi(café internet) cyangwa kugendana mudasobwa ngo babashe gukoresha murandasi, ahanini bigaterwa nuko telefone zigezweho zisigaye zifitwe na benshi by’umwihariko urubyiruko bakazifashisha mu buzima bwa buri munsi, zisa nizimaze gusakara ku batari bake.

 

Iri koranabuhanga rijyana no guhuza abantu hifashishije imbuga nkoranyambaga zituma abari mu byerekezo bitandukanye bashobora kuganira, koherereza ubutumwa amafoto, amashusho n’ibindi. Abateye intambwe ubu buryo bubafasha gusangiza abandi ibitekerezo byabo hirya no hino ku isi, bikaborohereza mu bucuruzi aho berekana ibicuruzwa byabo ndetse bakanabigurisha mbese nk’ibyo twagereranya na Marketing and Selling mu ndimi z’amahanga.

Imbuga nkoranyambaga zifasha abatari bake kwigarurira imitima ya benshi, haba mu myidagaduro, urukundo, Iyobokamana na politiki cyane cyane ko muri iki gihe umubare munini w’abakomeye muri politiki bakoresha mu buryo buhoraho izi mbuga. Aha ntitwakwibagirwa ibyamamare kuko na bo bakoresha izi mbuga ndetse bakanakurikirwa n’abantu benshi.

Zimwe mu mbuga zikoreshwa cyane ku isi zirimo Facebook, Instagram, Youtube, Twitter, Snapchat, Viber, na WhatsApp. Umumaro wazo ntushidikanywaho gusa na zo ibyazo byose si shyashya kuko hari n’ingaruka mbi zishobora guterwa n’izi mbuga nkoranyamabaga mu gihe zidarekoreshejwe uko bikwiye bitewe n’ubumenyi buke cyangwa se kuba imbata zazo. Dore zimwe mu ngaruka zazo:

Gutakaza umwanya biganisha ku gihombo.

Urubuga Statista.com rugaragaza ko mu 2018, igihe umuntu ashobora kumara ku mbuga nkoranyambaga ari iminota 135 ku munsi, ni ukuvuga 2h15, imibare yazamutse ivuye ku minota 126 yo mu 2017. Gusa ibi ni ihuzandengo(moyenne) kuko muabizi ko hari n’abatavaho ahubwo.

Bityo umwanya umara uganirira kuri izi mbuga mu gihe abandi bari mu mirimo yabo ya buri munsi ushobora kwica akazi ku rugero rugaragara, aho usanga benshi umunsi ugera hagati nta kintu barakora, abandi ugasanga ibyo biriwemo babikoze nabi kuko batekerezaga ku byo bamaze gusoma cyangwa se bibaza ku mafoto bari buze gusangiza inshuti zabo, abandi bo rwose akazi kose bagakorera kuri za Facebook, Instagram umunsi ukarinda wira. Murumva ko ari igihombo gikomeye mu gihe ubusanzwe igihe ari amafaranga(Time is money).

Iki kibazo cyo gukoresha umwanya nabi mu kazi biizweemo uruhare n’imbuga nkoranyamabaga kikaba kiri kwiyongera mu bihugu byateye imbere cyane cyane muri Leza Zunze Ubumwe z’Amerika aho biri guhombya ibigo by’ubucuruzi amafaranga agera kuri miliyari 400 z’amadolari buri mwaka.

Uku gutakaza umwanya kandi bigenda bigera no ku bana bakiri bato baniganjemo b’abanyeshuri, aho usanga aho gusubiramo amasomo baba bibereye kuri izi mbuga nkoranyambaga umwanya wose. Ibi bigira ingaruka ku masomo yabo kuko usanga nta kintu bagifata mu byo bize benshi bikabaviramo gutsindwa no gutakaza indangagaciro batojwe mu miryango yabo cyane ko ibibera kuri izi mbuga byose atari ko biboneye.

Kuri ubu Telephone ziteye muri ubu buryo ni zo usigaye usangana abantu benshi kubera izi Application.

Iki kibazo kandi kigaragara mu bihugu byacu ku bafite abakozi bo mu rugo, kuko usanga hari abazihugiraho ntibakore imirimo; abandi bakayikora nabi aho usanga hari abirirwa kuri za Whatsapp bakageza aho bashiririza amafunguro; abarera abana bo bakabicisha inzara n’umwanda ndetse bakajya bahora babereka ibyo birirwa bareba muri telefone zabo birimo amafoto y’urukozasoni n’andi mashusho atandukanye ashobora kubahahamura. Iyi niyo mpamvu ababyeyi benshi basanga abana babo bazi ibintu byinshi bakibaza aho babikuye bikabayobera.

Gusenya ingo z’abashakanye.

Mu gihe hari ingo ziri kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga bazikoreraho ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’iterambere, hari n’izindi izitagira umubare ziri gusenyuka umusubizo.

Iki kibazo kimaze kuzonga imiryango myinshi aho usanga hari abagore batakibona umwanya w’abagabo babo n’uwo kwita ku ngo zabo kuko igihe kinini bakimara kuri za Instagram, Pinterest n’izindi bareba imyambaro, amavuto n’insokozo bigezweho, cyangwa se imodoka inshuti zabo zaguze, umwanya w’abagabo babo ukabigenderamo.

Ubu se aba ko basa n’abakozi baraza gukora ryari koko?

Ibi kandi bamwe bibatera kwifuza cyane kuko rimwe na rimwe baba badafite ubushobozi bwo kwigurira ibyabo, ugasanga bahojeje igitutu ku bagabo babo ngo babakorere ibyo babonye ku bandi; imyitwarire iri mu bitiza umurindi isenyuka rya hato na hato ry’ingo na gatanya zidashira.

Ijambo “gusenyuka kw’ingo” dushobora kandi kurihuza n’imvugo igira iti ngo “Yapfuye ahagaze”. Nubwo hari imiryango myinshi ihuzwa n’izi mbuga bitewe n’uko baba mu bihugu bitandukanye, izindi ngo nyinshi muri iki gihe zo zapfuye zihagaze. Ubundi urugo ni umuryango mu yandi magambo, witwa umuryango kuko abawubamo bakundana kandi bagashyira hamwe muri byose, haba mu kungurana ibitekerezo no gutezanya imbere muri rusange.Ubu rero ababyeyi benshi ntibakibona umwanya w’abana babo ndetse n’abana na bo baba bahugiye mu byabo.

Urubuga socialmediatoday.com rutangaza ko ku munsi, urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi rumara amasaha agera ku 9 ku mbuga nkoranyambaga. Ababyeyi rero nabo ni uko, umwanya wo gusangira amafunguro n’umuryango buri wese aba acigatiye telefone ye ari kuganira n’inshuti ze cyangwa ari gusoma inzenya bamwohereje.

Igiteye agahinda ni uko ibi bitarangirira aho birakomeza bikagera no mu cyumba cy’ababyeyi, na bo ntibabasha kuganira kuko umugore aba ari kwandikirana n’abandi mu itsinda rya Whatsapp bari gutegura ibirori by’ugiye kurongorwa (Bridal shower); umugabo na we hari ibindi ahugiyeho muri telefone. Ibi rero bizana kutizerana mu rugo, ugasanga urugo rurimo byose nyamara inkingi yarasenyutse kera nka ya mvugo igira iti ngo “Uhetse ingobyi umwana yaraheze kera.”

 Kutanyurwa no kutiyizera

Benshi tumara umwanya dusoma ibitekerezo, tunareba amafoto abo dukurikira baba banyujije ku mbuga zabo. Ibi usanga bitera bamwe kutiyizera bo ubwabo, ugasanga batekereza ko ibyo runaka yavuze bigomba kugenderwaho nk’ihame ntakuka ndetse ko niba atabibashije akabifata nka biracitse, ugasanga rero bashaka kwisanisha n’ibyo babonye aho kugira ngo bayoborwe n’indangagaciro zabo.

Iki kibazo cyibasiye cyane cyane igitsina gore, aho usanga abana b’abakobwa kubera ibyamamare bakurikira cyane kuri Instagram, bashaka gusa nabyo, kwambara no kwitwara nkabyo bikaba byabashora mu busambanyi butuma baba ibicibwa mu miryango bakomokamo.

Ibi ndetse bigaragara aho usanga abantu benshi cyane abakiri bato bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya buri kintu cyose bagiye gukora, aho bagiye hose ndetse benshi bakarengera bakabeshya bakagaragaza ko wenda bari mu kazi nyamara nta n’akazi bagira. Ibi rero ni ukutizera uwo uri we ndetse no kutishimira intambwe ugezeho mu buzima.

Kuri uku kutiyizera ntitwahava tudakomoje kandi ku kwiyongera k’ubutiganyi gukataje muri ibi bihe, kuko benshi bagera aho bibona nk’aho batari abahungu cyangwa se abakobwa nyakuri bitewe n’uko babonye abandi baramaze kwerura, bakaba bakisanga mu butiganyi nyamara bitari bikwiye. Aha benshi batekereza ko ari abantu bagenzi babo babashoye muri izi nzira nyamara nta handi iyi mbuto yinjiriye ni mu byumba byabo muri wa mwanya bamaze ku mbuga nkoranyambaga ngo baraganira bakabuzuzamo aya mavanjri umuntu atatinya kwita amahano umuntu atamenya aho bayatorejwe .

Uku kutanyurwa no kutiyizera kandi kwageze  no mu bakundana baba abashakanye n’abatarashakana, aho usanga hari abirirwa bashyiraho amafoto y’abakunzi babo kugira ngo bagaragarize isi ko bashakanye n’amahoho gusa nyamara se byahe byokajya, gusa hari abadahirwa cyane ugasanga bahabwa inkwenene.

Kubaho udakunzwe

Umunyarwanda yaravuze ngo “Ntawangwa na bose, nta n’ukundwa na bose”, rero kubera gushyira amakuru yacu ya buri kanya ku mbuga nkoranyambaga, kuko abadukurikira bose atari ko baba badukunze, hari abageraho bakarambirwa n’ibyo dushyiraho ndetse bikarangira batatwiyumvamo na mba.

Hari abakwishyiramo ntaho muhurira, babona ifoto yawe bakagira bati “Uyu nawe!, ndetse muri bo hari n’abubahuka bakagusubiza mu mvugo zuzuye ibitutsi, benshi bikaba byabatera ihahamuka n’agahinda.

Ibi kandi byibasira abana bacu bato, kuko kubera kubiriza ku mbuga zacu, abantu bagera aho bakabarambirwa yewe bakabanga, noneho ugasanga umwana yakuze afite icyangiro mu muryango atari we wacyiteye ndetse ataranakivukanye ahubwo biturutse ku buryo yakunze gushyirwa ku karubanda kuva akivuka.

Kuba imbata

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere muri Neuroeconomics, Dr. Paul J. Zak, bwagaraje ko imbuga nkoranyambaga zishobora gutera umuntu Oxytocin, umusemburo utuma umubano ukomeza kuba mwiza ndetse bigatuma umuntu yumva yishimiye undi cyangwa yitaweho. Utuma uhora ushaka gukoresha izi mbuga ku buryo ugera n’aho utakwigenzura ugasanga wabaye imbata yazo.

Urubyiruko rwo rwatwawe burundu.

Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko imbuga nkoranyambaga ari ikiyobyabwenge nk’ibindi byose ndetse ko hari abantu bashobora kuba imbata zazo kurusha kurarikira itabi cyangwa inzoga.

Inama ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga

Mu by’ukuri ntidusabye ko abantu kureka gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko hari n’ibyiza zifite, ariko wowe uzikoresha fata ingamba, wihe umwanya uhoraho utarenga uzajya ukoreshamo imbuga nkoranyambaga. Ndetse uhitemo nke ukeneye gukoresha, ntabwo ariko zose ziba zikenewe na buri wese. Zirikana kandi ko abantu bose batifuza kumenya amakuru yawe ya buri munsi, ubundi wige gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bigufitiye akamaro.

Babyeyi, murinde abana banyu kuba imbata z’imbuga nkoranyambaga, abamaze gukura mugenzure umwanya n’uburyo bazikoresha, bazabashimira nibakura.

Wa musore we na we nkumi ushaka umukunzi, zirikana ko: “Agapfundikiye gatera amatsiko”, guhora ushyira ubuzima bwawe bwose hanze, hari igihe bigabanya umuvuduko w’urukundo w’uwari wagukunze by’ukuri kuko nta kintu kizamutera amatsiko ngo ajye ahora ashaka kuganira nawe, byose azajya aba yabibonye akwakire uko yakubonye abe yanakwibeshyaho.

Umwanya wamaraga ku mbuga nkoranyambaga, wubyazemo umusaruro, wukoremo ubucuruzi, kora inshingano zawe uko zingana, wite ku muryango n’inshuti zawe, usome ibitabo bikungura ubumenyi, ukore imyitozo ngororamubiri, usure abantu cyangwa ukore ikindi kintu cyose cyaguteza imbere.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma