Dore ibimenyetso simusiga byagufasha gutahura umukunzi ukwiyoberanyaho.

Ubusanzwe urukundo ruza  mu bya mbere mu bitera umunezero w’ubuzima ndetse biba akarusho iyo ufite uwo mujya inama mugahuriza hamwe ku ntego ishimangira inzira murimo. Iyo  ugize amahirwe rero urukundo utanga rukakugarukira bimwe bita gukunda ugakundwa, ukungahara ku mutima kurusha abatunze ibya Mirenge, ariko se disi bibonwa na bangahe? Ntituvuze ko ntakundana nyabyo ariko ugereranyije n’uburyo biba byifuzwa hari bamwe baruvangira bakanezezwa no kwiyambika uruhu rw’intama ku bw’inyunga zabo bwite buri wese ashobora gutangaho ingero. Gusa ntibikwiye urukundo si imikino, ni umukunzi si imyambaro bahinduranya.

Bitewe nuko hari bamwe biyoberanya bagashimishwa no kumunga no kwiyoberanya ku bo bakundana babizeza ibitangaza byo ku munwa gusa nyamara imitima yabo yibereye ahandi kandi ari cyo kibanza nyamukuru cy’abakundana, bitewe kandi n’uko bahuye n’abishushanyaho mu rukundo bagira ibikomere bitapfa komorwa n’ubonetse wese kubera uburemere bwabyo, twifuje kubagezaho bimwe mu bimenyetso byagufasha kumenya umukunzi utakwitayeho, kugira ngo wenda uzapfe kwiramira hakiri kare.

Nk’uko tubikesha abahanga mu by’imibanire bagaragaza ko hari ibimenyetso bishobora kwereka umukobwa ko umuhungu nta gahunda y’igihe kirekire amufiteho ndetse ibyo kuba yamushyira mu rugo ngo amubere nyina w’abana biri kure nk’ukwezi, ariko kandi na we muhungu ushobora gutahura umukobwa mubanye ku munwa umutima wibereye ahandi.

By’umwihariko hakaba haragaragajwe ko hari imyitwarire ishushanya umuhungu/umukobwa agucenga yishakira ubucuti bwo kuryoshya by’igihe gito, bityo ukaba wayihereho na we umwiga kurushaho ukitonda byaba ngombwa ukamwirinda ari nako umenya uko wamwitwaraho.

Muratwihanganira tuze kwibanda ku basore cyane dore ko ahanini ari bo ba moteri b’uburukundo n’ibikorwa bitandukanye bikunze guhuza abakundanye, nubwo n’iterambere rigenda rituma ba nyampinga bacu na bo bashobora gutera iya mbere bakavuga icyo batekereza ku musore runaka gusaumubare wabo uracyari muke.

Gukunda guhora mu kabari

Nubwo wenda n’abakobwa bishoboka ariko iyi ngingo reka tuyirebere cyane ku basore, iyo umuhungu mukundana akunda kwibera mu kabari mbese ukabona kenshi ari ho agusaba ko mwaba igihe kinini, aha uzagire amakenga. Hari abagira imyitwarire idahwitse ku buryo hari ubwo azashaka ko mukorera imibonano mpuzabitsina mu kabari atitaye ku bantu babahanze amaso.

Gukunda gukoranaho cyane

Igikorwa cyo gukoranaho ku bantu bakundana ni byiza cyane, gusa umukunzi(akenshi abahungu) wawe nubona ashaka kugukoraho cyane, rimwe na rimwe nk’igihe mwagiye mu birori runaka kugeza ubwo anashaka gukora ku myanya y’ibanga ni byiza ko umugendera kure, uwo nta mukunzi urimo, icyo ashaka na we urakibona kereka na we niba ari cyo cyabahuje.

Kutita kuri gahunda zawe.

Mu gihe umuhungu muri mu rukundo nta biganiro byinshi mugirana, ukabaona icyo ashaka gusa ari uko  mwahurira mu mashuka, gaunda zawe ukabona nta mwanya zifite mu buzima bwe, rimwe na rimwe wanamusaba ubucuti nko kuri Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga ntabukwemerere kandi ahora kuri murandasi unamubona ku murongo(online), ni ikimenyetso cy’uko atifuza kuguha umwanya mu buzima bwe hato hakagira n’umenya umubano wanyu kandi nta gahunda agufiteho. Nyabuneka niba atari ku mpamvu zanyu mwumvikanyeho kandi mukemeranwaho uririnde.

Kukubaza amatariki y’ukwezi kwawe mbere yo kumusura.

Abasore gito ahanini baba bagenderye kuryamana n’abakobwa gusa bababeshya ko babakunda, iyo mufitanye gahunda yo guhura cyane cyane uri bumusure, araguhamagara akakubaza niba uri imugongo, wamwemerera akakubwira ko atari kuboneka, gusa kubera ko hari n’abatinya ko bashobora kugutera inda n’iyo uri mummatariki y’uburumbuke uzumva atabyakira neza ugereranije n’uko wari kumubwira ko ntacyo wikanga uri mu gihe gisanzwe, aba uzasanga badakozwa udukukingirizo. Iki kibazo ahanini kibazwa n’umuntu ufite gahunda yo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse wamaze kubitegura.

Iyo urwaye cyangwa umukeneye cyane agaragaza intege nke.

Urukundo rukomezwa no kwemera kubana mu byago no byishimo, mwahirwa mugafatanya kwishima, mwasumbirizwa kandi mugasindagizanya. Umukunzi utagufiteho gahunda mbese ukuryarya akenshi  aguhamagara mu gicuku ku buryo kubona yakuvugishije ku manywa biba ari igitangaza, hanyuma iyo umukeneye wumva aza biguruntege rimwe na rimwe ukumva afite initwazo, nyamara se uwo ukunda asumbirijwe n’iyo haba mu gicuku akwakwiyambaza ntatinzwa no kubivuga? Bavandimwe mukunde ariko munashishoze. Bene aba kandi iteka ubutumwa bwabo buba buganisha ku kwishimisaha gusa.

Kuguhisha mu nshuti ze no mu muryango

Umukunzi udashobotse wiyoberanya uzasanga yirinda ko inshuti ze zasanga muri kumwe, zikakubona ndetse ntihagire n’umuntu wo mu muryango we akwereka, mbese ukazisanga ari we uzi gusa. Uyu undi mutego ushobora kumufatiraho ashobora kuguha impano ari mu buryo ubona ko akwifuzamo inyishyu akenshi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, uyu nta mukunzi urimo nta n’rukundo aba agufitiye mu by’ukuri.

Kwirinda ko muhuza amaso muramutse muri mu gitanda cyangwa akaguteza abandi.

Kubera guhora agukoresha imibonano mpuzabitsina muri gahunda ye nyine yo kwishimisha gusa, bigeraho akumva atifuza kukureba mu maso igihe muri kuyikora. Aha ni naho ushobora kubona kuba warayamana n’abandi bantu ntacyo bimubwiye. Yewe ubwe hari n’igihe ashobora kuguteza zimwe mu nshuti ze bose bashaka kuguhuriraho, wabyanga bikamurakaza akagufata nk’uwanze kuzishimisha. N’iyo byaba kuzisoma mwanya wo kuryamana nabo kirazira nta musore ugukunda wabikwifuriza nubwo iyo nshuti ye baba bakundana kajana. Uzakenge.

Nubwo tubabwiye ibi bimenyetso, mu by’ukuri ntabwo ari itegeko ndetse n’ihame ryatuma utandukana n’uwo mwari  muri kumwe ahubwo na we gira ubushishozi, witonde kandi ushyiremo ubwenge maze yewe unigore umusabe akanya muganire kandi ugende utagaragaza uburakari na buke hanyuma uzahakura inama izagusaobanurira impivu n’igisobanuro cya bimwe muri ibi wari umaze iminsi umubonaho. Niba hari uwo uryarya ubicikire aho ntuzongere, kandi na we niba warahiriwe mu rukundo tukwifurije kurushaho kunezerwa, warababajwe cyangwa nta we urabona? Humura nta mvura idahita kandi ibyiza biri imbere.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma