Dore amabanga 10 yihariye utigeze umenya ku muhanzi Rayvanny ukunzwe  muri ibi bihe.(Amafoto)

Amazina ye bwite ni Raymond Shaban Mwakyusa  akaba azwi ku izina ry’ubuhanzi nka Rayvanny, yabonye izuba kuwa 22 Kanama 1993, ni umuhanzi w’Umutanzaniya, ushobora guhanga akaririmba ndetse akaba yanaziyandikira, kubyina kandi naho arebaho, ubu akaba abarizwa mu itsinda rya WCB Wasafi Records riyobowe na Diamond Platnumz. Rayvanny akaba ari umuhanzi wa kabiri wasinye muri Wasafi nyuma ya Harmonize ari naho yahise asa n’uwinjiye muri muzika koko, akaba yaramenyekanye ku ndirimbo nka “Kwetu” n’izindi

 

Bitewe n’izina ry’uyu muhanzi rimaze gutumbagira rikaba rimaze kwamamara dore ko n’abanyarwanda bari mu bo amaze kwigarurira imitima yabo ndetse by’umwiahriko n’abahanzi nyarwanda bakaba baratangiye kugirana ubufatanye na we bakorana indirimbo, uyu munsi ityazo.com twifuje kukugezaho amabanga icumi y’uyu muhanzi utoroshye kumenya.
1.  Rayvanny buriya nubwo imyaka ye isa nkaho atari myinshi cyane ariko yamaze kororoka hamwe n’umukobwa w’inshuti witwa Fahyma, uyu mukobwa akaba amaze no kugaragara mu mashusho y’indrimbo eshatu za Rayvanny. Iya mbere ni muri kwetu yakoze akigera muri WCB, ahandi ni muri Natafuta kiki,iya gatatu ni muri Safari, izi ndirmbo zose uyu mukobwa Fahyma wabyariye ikibondo Rayvanny uzamubonamo.

2. Buriya mu ntangiriro za Rayvanny yatangiye ari umuraperi(Rap) ari nabyo byatumye akunda gufatanya n’abaraperi bakomeye nka Fid Q na Chindo Man. Aha ikindi mwamenya ni uko na none aba baraperi bombi Fid Q na Chindo Man nabo bafatanyije indirimbo yitwa Tofarati ya Mtaa.

3. Rayvanny kandi buriya indirimbo ashobora kuba atazibagirwa mu buzima bwe twavuga ko yakunzwe kandi ikarebwa n’abantu benshi barenga miliyoni icumi (10.000.000) kuri YouTube  ni indirimbo “Kwetu” iyi ndirimbo ikaba yararebwe(views) n’abantu miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi magana abiri. Izindi ze zikaba zaragiye munsi ya miliyoni cumi

4. Uyu muhanzi kandi yabaye uwa kabiri muri Wasafi Records watorewe kujya mu irushanwa rya BET nyuma ya Diamond ari ni we muhanzi wa mbere muri Wasafi ndetse no muri Tanzaniya wabashije kwegukana igihembo nyamukuru cy’iri rushanwa. Umwaka ushize akaba yaratsindiye igihembo cya BET mu gace ka Viewer’s Choice Best New International Act.

5. Rayvanny yaciye agahigo ko kuba ari we muhanzi umaze gukorana indirimno n’umuhanzikazi ukomeye Queen Darleen kuva yagera muri Wasafi, Queen Darleen na Rayvanny bakaba barafatanyije indirimbo yitwa “Kijuso”.

6. Ibigwi bya Rayavanny kandi byaratumagiye cyane dore ko uyu muhanzi yabashije no gufatanya indirimbo n’icyamamare Jason Derulo, bakaba barafatanyije gusubiramoindirimbo ye yitwa “Tip Toe” mu minsi ishize kandi kanndi akaba aherutse gufatanya indirimbo “Fine” n’Umunyakenya Bahati ndetse n’Umunyarwanda Safi Madiba

7. Rayvanny kandi yifitiye inzu ye itunganya umuziki, indirimbo ya mbere yaratutunganyirijwemo ikaba  ari iya Dogo Janja(umugabo wa Irene Uwoya), iyo ndirimbo ikaba yitwa “Ngarenaro” yanabyiniriwe indirimbo itunguranye cyangwa Surprise Music mu ndimi z’amahanga, yakozwe na Producer  Rash Don ukorera muri iyo studio ya Rayvanny.

8. Rayvanny waciye agahigo ko kwegukana igihembo mu irushanwa rya BET ryabereye muri Amerika,  byabaye igitangaza kuba uyu muhanzi yaratwaye iki gihembo nyamara nta rindi rushanwa cyangwa ikindi gihembo yaba yarigeze gutwara muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku mugabane w’Afurika muri rusange. Aka nako ni agahigo k’ubuhangange no gutungurana.

9. Uyu muhanzi kandi mbere gukorana indirimbo na Baada Q Boy  bafatanyije muri “Natafuta Kiki” yadohotse  muri 2016, burya na we yari yabanje gufasha Baada Q Boy mu ndirimbo ye “Mugacherere” banafatanyije n’uwitwa Shetta.

10. Icya cumi ari nacyo cya nyuma twifuje kubagezaho uyu munsi, Rayvanny  ni we muhanzi wenyine rukumbi  muri WCB wabashije guhura ndetse agakorana indirmbo eshatu zirimo “Salome”, iya kabiri ni “Zilipendwa”  yahuriwemo n’abagize Wasafi Records bose, ndetse bwa nyuma Rayvanny yafatanyije na Diamond gusubiramo indirimbo ya Fid Q yitwa “Fresh”. Abandi bahanzi bose basigaye muri Wasafi babashije gufatanya na Diamond mu ndirimbo imwe cyangwa ebyiri gusa, barimo Lava Lava, Queen Darleen na Mbosso.

 

Aya rero ni yo mabanga icumi y’umwihariko y’umuhanzi Rayvanny umaze kwigarurira imitima y’abatari bake dore ko n’ibigwi bye byivugira.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma