Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeOther NewsDj Briane yahaye isomo abamufashe amafoto y’urukozasoni

Dj Briane yahaye isomo abamufashe amafoto y’urukozasoni

Dj Briane, ni umugore uri Kubica bigacika mu gihugu, ndetse yamenyekanye nkumu Dj ukunzwe, umugore witinyutse kandi wita kubuntu, muri we nta rwangano agira yumva ko abantu bagomba kubana neza.

Iyi myitwarire ye hari abantu bayuririraho maze bagafata buri kimwe babonye maze bagashyira kumbugankoranyambaga kugirango barebe uko yitwara, ibi nibimwe biherutse kumubaho ubwo umuntu yamufataga amafoto ari kubyinana n’undi mukobwa maze bikavugwako ari ubutinganyi maze nawe kubasubiza mu kajwi keza yagize ati.

“Niba umfata videwo bikagutunga ndi nde wo kukubuza ibirayi by’abana” Dj Briane yashyize hanze uwamufashe ama videwo ari kubyinisha inkumi bigatuma ashinjwa ubutinganyi

Mu ikiganiro yagiranye na MIE, Dj Briane yavuze ko uwamufashe ziriya videwo ari kubyinisha inkumi y’uburanga ari Patycope ndetse ko yazimufashe arimo amubuza, amubwira ati “winyicira vibe”.

Dj Briane kuri we yumva ko niba umufata video ukabasha kubaho, ntacyo ari cyo kuburyo yakubuza ibirayi by’abana.

Ni mu gihe Patycope nawe amenyereweho gufata amavidewo y’abantu benshi akayashyira hanze, kenshi afata amavidewo bagiye mu ma night club.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights