Umwami w’umuzika muri afurika y’uburasirazuba, Diamond Platnumz akomeje gutangaza byinshi kubyerekeye ubuzima bwe. Mu kiganiro n’itangazamakuru rikorera mu gihugu cya Kenya, yatangaje impamvu mu bana be bose yita cyane kuri Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha.
Umunyamakuru umwe yabajije Diamond impamvu yita kuri uyu mwana we cyane kurusha abandi agira ati:” Abana bange bose ndabakunda kandi mbitaho kimwe uko nshobojwe nuko mbonye umwanya gusa Naseeb Junior mwitaho by’umwihariko kuko ariwe ukiri Muto, akeneye urukundo rw’ababyeyi be bose niyo mpamvu nta Yindi.”
Undi munyamakuru amubajije umubano we hagati y’uwahoze ari umugore we Zari Hassan ndetse n’umugabo we, yamusubije agira ati:” Tubanye neza nta kibazo, ndetse uyu muryango Nkunda ukuntu ubanye, bigaragaza ko bazita kubana neza, Shakib Cham ni incuti yange mbona ari umugabo mwiza ndetse yaba n’umubyeyi mwiza.”
Bwanyuma na nyuma, Diamond yasobanuye ko ikingenzi kuri we ari ukumarana igihe n’abana be bose, yatangaje ko nubwo agira umwanya muto kubera akazi , ariko ko yiteguye gushakira umwanya abana be ndetse anatangaza ko abakunda bose kimwe , abafata kimwe ntawe asumbije undi .